#AndikiraAhazaza #WriteToTheFuture : Videos z’Ikiganiro Kigenewe Abanditsi n’Abifuza Kwandika.

Published January 20, 2020

Muri iki kiganiro kigufi cyane, ndifuza kujya nganira n’Abanyarwanda b’abanditsi cyangwa n’abifuza kuba bo. Ndavuga abanditsi b’ingeri zose, yaba ab’ibitabo, inkuru ndende cyangwa ngufi, imivugo, indirimbo, ibitekerezo, amakuru, n’ibindi.

Tuzarebera hamwe ibyiza byo kwandika, impamvu twe nk’Abanyarwanda b’iki gihe dukwiye kwandika, uburyo bwo kwandika, ndetse rimwe na rimwe twigire kuri bamwe mu Banyarwanda b’abanditsi.

#AndikiraAhazaza #WriteToTheFuture, EP019 : Uburyo butandukanye bwo kugeza igitabo wanditse ku isoko

#AndikiraAhazaza #WriteToTheFuture, EP018 : Inzira yo Gukosora no Gukosoza Ibyo Wanditse (Editing)

#AndikiraAhazaza #WriteToTheFuture, EP017 : Incamake yo kuva kuri EP006 kugera kuri EP016

#AndikiraAhazaza #WriteToTheFuture, EP016 : Gukora ku marangamutima y’abasomyi, bagafata ibyemezo.

#AndikiraAhazaza #WriteToTheFuture, EP015 : Ikeshamvugo: Kwandika mu buryo buhanitse kandi bunoze.

#AndikiraAhazaza #WriteToTheFuture, EP014 : Igereranya n’inshoberamahanga – Figures of Speech

#AndikiraAhazaza #WriteToTheFuture, EP013 : Gukoresha Ibiganiro (dialogue) Hagati Mu Nkuru.

#AndikiraAhazaza, #WriteToTheFuture, EP012: Guhitamo Ngenga Ubaramo Inkuru (Point of View)

#AndikiraAhazaza, #WriteToTheFuture, EP011: Ibice Bigize n’Uduce Tugize Inkuru Yanditse Neza (Plot development)

#AndikiraAhazaza, #WriteToTheFuture, EP010: Iby’Ingenzi mu Gushushanya aho Inkuru Izabera (Setting)

#AndikiraAhazaza, #WriteToTheFuture, EP009: Kurema Abakinankuru – Abavugwa mu nkuru yawe

#AndikiraAhazaza, #WriteToTheFuture, EP008: Ibyo kwitabwaho mu guhitamo ubwoko bw’inkuru (Genre)

#AndikiraAhazaza, #WriteToTheFuture, EP007: Insanganyamatsiko Abanditsi b’Abanyarwanda bakandikaho

#AndikiraAhazaza, #WriteToTheFuture, EP006: Iby’Ingenzi Biranga Inkuru Yanditse Neza.

#AndikiraAhazaza, #WriteToTheFuture, EP005: Amoko y’Inyandiko z’Ubuvanganzo (inkuru mu nyandiko)

#AndikiraAhazaza, #WriteToTheFuture, EP004: Ibyiciro by’Ubuvanganzo (Inyandiko zikoranye ubuhanga)

#AndikiraAhazaza, #WriteToTheFuture, EP003: Amoko (Types) y’Inyandiko cyangwa Imyandikire

#AndikiraAhazaza, #WriteToTheFuture, EP002: Impamvu y’ingenzi ikwiye kudutera kwandika.

#AndikiraAhazaza, #Write to The Future, EP001: Ikiganiro kigenewe abanditsi n’abifuza kwandika.

Kunkurikira kuri Youtube, mwakanda A. Happy Umwagarwa YouTube Channel

Mwifuza kureba izindi video zijyanye n’iyi, mwakanda kuri #AndikiraAhazaza #WriteToTheFuture

Gusoma ibitekerezo byanjye ku ngingo zitandukanye zireba u Rwanda, mwakanda aha:  Umwagarwa’s Take

Mushobora kandi no kureba ibiganiro ngirana n’Abanyarwanda twese muri videos nise Rwanda, Tuganire.

Gusoma, kumva no kureba imivugo nanditse, mwakanda: Umwagarwa’s poems

Gusoma inkuru ngufi njya nandika, mwakanda: Umwagarwa’s fiction short stories

Niba mwifuza kumenya ikintera gukora ibyo nkora, mwakanda izi video nise #WhyIamHappy zigaragaza impamvu nanezerewe.

Ese mwaba mwarasomye igitabo HeartsAmongOurselves, kigizwe n’inkuru y’igitekerezo yo mu gihe cya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi?

Mwifuza kugisoma mu Kinyarwanda? mwakanda Imitima y’Abacu, maze mukagitumiza kuri Amazon.

Namwe abari mu Rwanda, nishimiye kubamenyesha ko ibitabo byanjye byose mwabisanga i Kigali kuri Librairie Caritas, mu mujyi (Tel. +250(0)788300787), cyangwa kuri Arise Bookshop, ku muhanda ugana Kimironko (Tel. +250(0)788354020)

Niba mwifuza kumenya byinshi kuri buri igitabo, bwakanda amagambo agize imitwe yabyo hano hasi:

Drums of Success: Ten Steps To Turning Your Creative Potential Into Success (2015, non-fiction)

Hearts Among Ourselves (2018, Fiction)

Imitima y’Abacu (2019, Fiction) – Hearts Among Ourselves yasemuwe mu Kinyarwanda.

Kugirango rero dukomeze tuganire, ndabasaba kunkurikira ku mbuga nkoranyambaga zikurikira:

Twitter: https://twitter.com/happyumwagarwa 

Facebook: https://www.facebook.com/happyumwagarwa 

Instagram: https://www.instagram.com/umwagarwa/ 

YouTube: https://www.youtube.com/channel/UCDD8…

Murakoze,

Nitwa Umwagarwa