Ku nshuti zacu n’umuryango wacu,

Turizera ko mwese muri amahoro. Natwe dukomeje gushima Nyagasani, nubwo muri iyi minsi twahuye n’ibibazo by’uburwayi. Turabashimira ko mukomeje kudusengera no kudutera inkunga.

Nk’uko bamwe muri mwe mwabimenye, se wa benshi, baba abo yibarutse cyangwa abandi yareze, Papa Damas, nk’uko benshi bamwita, amaze imyaka hafi mirongo itatu afite ikibazo cy’indwara ya diyabeti. Mu mpeshyi iheruka, yafashwe n’ubundi burwayi mu kiganga bita impanuka y’udutsi tw’ubwonko, ariyo benshi bita stroke mu rurimi rw’Icyongereza, igaterwa no kuziba cyangwa guturika tw’udutsi dutembereza amaraso ku bwonko. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ritangaza ko kimwe cya gatatu cy’abagira iyo mpanuka buri mwaka bitaba Imana, ikindi kimwe cya gatatu bakagira ubumuga budakira, maze kimwe cya gatatu gisigaye akaba ari bo bakira. Turashima Uhoraho ko Papa wacu ari umwe muri bake barokotse iyo mpanuka y’udutsi tw’ubwonko, bita stroke, ubu akaba abasha kuvuga nta kibazo, gutera intambwe, ndetse no gukoresha amaboko.

Ariko, ibyago bindi twagize ni uko, ahari kubera diyabeti arwaye, cyangwa se iyo mpanuka yagize, ubu noneho impyiko za Papa Damas zangiritse ku buryo zitagishoboye gukora neza akazi zishinzwe mu mubiri. Nyuma y’ibyumweru amaze akorerwa ubuvuzi bw’impyiko bwitwa dialyse cyangwa dialysis mu ndimi z’amahanga, inama ya muganga we ni uko Papa Damas yabonerwa iyindi mpyiko. Mushobora kwiyumvisa uburyo icyo cyemezo kitoroheye na gato Papa usa nk’aho yishimira gutanga kurusha guhabwa. Igihe kirageze ngo rero tumwereke ko na we, ashobora guhabwa na twe tumukunda kandi tumwifuriza ubuzima buzira umuze. Ntabwo akwiye gucika intege. Ntituzacika intege. Twizera tudashidikanya ko kuba yararokotse stroke ari ikimenyetso cy’uko Imana yifuza ko Papa akomeza kuba kuri iyi isi, kugirango akomeze umurimo we mwiza mu buzima bw’abana n’abato bamufata nk’umubyeyi wabo wenyine bamenye. Papa Damas ni ingenzi mu muryango wacu ndetse no mu muryango mugari w’abantu, by’akarusho ndetse, mu buzima bw’abana bo mu miryango itishoboye. Agomba kubaho maze akishimira kubona abo yareze na bo bahinduka ababyeyi, kandi akumva n’abuzukuru bamusanga, bamuhamagara sogokuru.

Papa Damas araducyeneye. Acyeneye impyiko. Ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo kwandikira inshuti n’abavandimwe, ngo tubasabe inkunga n’inama zanyu ku buryo twabonera Papa uwamuha impyiko. Niba wifuza kumuha impyiko yawe, kutumenyesha undi wayitanga, kudutera inkunga y’amikoro, kutugira inama, kudusengera, cyangwa se kumenya uko Papa amerewe, wakwandikira Patrick Gisimba kuri Tel.: +250783622109, WhatsApp +1(817)988-9947 cyangwa mugakanda aha: Gushakira impyiko Papa Damas. 

Byanditswe na M. Patrick Rutikanga Gisimba (Umwana wa Damas)

 

Photo: M. Damas Mutezintare Gisimba ari kumwe n’abana.

Leave a Message


    [anr_nocaptcha g-recaptcha-response]