Iyumvire - INTWARI YAKOZE IBARA - INKURU NGUFI

by Yanditswe na A. Happy Umwagarwa | Stories of Rwanda by A. Happy Umwagarwa

Intwari Yakoze Ibara – Inkuru ngufi yanditswe na A. Happy Umwagarwa

 © 2018 A. Happy Umwagarwa

Uburenganzira bw’umwanditsi bugomba kubahirizwa.

Ntawemerewe gusubiramo iyi nkuru cyangwa igice cyayo adafite uruhushya rwanditse rw’umwanditsi wayo.

Nubwo iyi nkuru ishingiye ku mateka, ni igitekerezo mpimbano. Amazina, abavugwa mu nkuru, ndetse n’ibiba ku bavugwa mu nkuru, uretse ibisanzwe bizwi mu mateka, byose byahimbwe n’umwanditsi, cyangwa se bikoreshwa mu buryo bw’igiterekezo. Haramutse hari usanze afitanye isano n’ibivugwa muri iyi nkuru, byaba bitari ku bwende bw’umwanditsi. Ibitekerezo bitangazwa muri iyi nkuru ntibikwiye kwitiranywa n’ibitekerezo bwite by’umwanditsi. 

 

——–

 

Benshi bari bazi ko Mugisha na Kayitesi bahiriwe n’urugo. Ntibari bazi ko, nk’abakritsu bavutse ubwa kabiri, bamwenyuraga nyamara bahishe ibikomere ku mitima yabo. Hari abajya bavuga ko gushakana n’uwo udakunda ari uguhemuka cyangwa kwandarara. Mugisha yakundaga rwose umugore we, Kayitesi. Yizeraga kandi ko n’umugore we amukunda, nubwo rimwe na rimwe yajyaga yibaza impamvu yangaga ko bahuza urugwiro, niba koko yaramukundaga. Igihe cyose Mugisha yageragezaga gukora kuri Kayitesi, undi yahitaga yijima, ndetse akamwigizayo. Iyo atamubwiraga ko arwaye umutwe, yavugaga ko ababara mu gifu, cyangwa se ko ananiwe. Rimwe na rimwe, hari ubwo yamubwiraga ko ikimutera gutinya imibonano mpuzabitsina ari akaga kamugwiriye mu gihe cy’Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi mu 1994. Mugisha yumvaga agahinda k’umugore we pe. Icyari kimushimishije ni uko Kayitesi yari yaremeye gutangira inzira yo gukira ibikomere, kandi Mugisha yari yariyemeje kuyigendanamo na we. Mugisha na Kayitesi bari baragishije inama abayobozi b’idini yabo, ndetse n’abajyanama mu bijyanye n’urushako. Nk’umukritsu wavutse ubwa kabiri, Mugisha yabifataga nk’ikigeragezo yagombaga kuzatsinda. Yakundaga umugore we kandi yariyemeje kubana na we mu byiza no mu bigoye. Kayitesi ntawundi muntu yagiraga ku isi, uretse Mugisha.

 

***

 

Ku mugoroba wo kuwa 14 Ukuboza 2015, ubwo Mugisha yari atwaye imodoka, avuye ku kazi, agana imuhira, ibitekerezo ku rugo rwe byagendaga bimuhamiriza mu mutwe. Yari yasabye ikiruhuko ku kazi, kandi yagihawe. Ntakindi yatekerezaga rero, uretse urugo rwanjye. Yifuzaga kugera mu rugo, ayuhagira, agasangira icyayi n’umugore we, ndetse akamuha igituza cye akakiryamamo. Inzira yose, Mugisha yiyambazaga Nyagasani ngo aze kumufasha umugore we ntaze kwanga ko amukoraho, amukundwakaza, ndetse ngo bahuze n’urugwiro. Mugisha yacishagamo akibuka ko ubwo baherukaga kuganira n’umujyanama mu bijyanye n’urushako, Kayitesi yari yaravuze ijambo umugabo we atabashije gusobanukirwa. Kuva icyo gihe, yari yaranze kubwira Mugisha uwo yavugaga ubwo yagiraga ati, “Ya nyamaswa yagarutse mu buzima bwanjye.” Mugisha yaribazaga ati, Yaba se ari uwamuhohoteye wagarutse? Ese yaba ari umwe mu bagororwa baherutse kurekurwa? Cyangwa ni umwe mu bagarutse bavuye muri Kongo? Yifuzaga ko Kayitesi yamukundira akamubwira iyo nyamaswa iyo ari yo, ariko, aho kumubwira iby’iyo nyamaswa, Kayitesi yari yarahisemo gutera umugabo we umugongo. Mu busanzwe, ntiyajyaga yubahuka kubwira nabi Mugisha. Ntibajyaga batongana. Ariko, muri iyo minsi, Mugisha yari yarayobewe icyo Kayitesi yabaye. Icyo umugabo we yavugaga cyose, cyaba kuri we bwite, ku kazi ke, ku nshuti ze, Kayitesi yasubizanyaga inabi. Uwo mugoroba rero, Mugisha yari yafashe icyemezo cy’uko byose bagombaga kubishyira hasi, bagakemura ibibazo, byanze bikunze. Yaribwiraga ati, Abajyanama barananiwe. Ni njye ugomba kuba umugabo ngakemura ibibazo mfitanye n’umugore wanjye. Yari yiyemeje gukora ibishoboka byose, Kayitesi akamubwira ibyari bimuri ku mutima, abishaka atabishaka.

 

***

 

Mugisha ageze mu rugo, yasanze urugi rurangaye. Yinjira mu ruganiriro, ahamagara Kayitesi, ariko undi ntiyakwitaba. Atera intambwe agana mu cyumba bararagamo. Yasanze Kayitesi arimo kwinogereza amavuta ku mubiri we w’ibihogo, nta mwambaro n’umwe umutwikiriye ubwiza. Amaso ye yari yabaye ibishirira nk’aho yari yigeze kurira. Abonye umugabo we, arikanga, ndetse asa nk’utitiye. Icyakora, nyuma y’amasegonda make, ahita asa nk’umwereka ko nta kibazo yari afite. Mugisha na we ntiyakwereka umugore we ko yari yarabutswe gushishira kwe. Ahubwo, ahita amwegera, maze amusoma ku itama. Kayitesi yaramukundiye. Mugisha arakomeza, agera no ku yindi ntego. Banyungutana iminwa byabindi bya Gifaransa. Amusunikira ku buriri. Kayitesi arembuza umugabo we, amwereka ko yari yemerewe gukuramo ipantalo, ndetse amufasha kuyikuramo. Mugisha yagize isoni ndetse afatwa n’igitengo. Yabonaga bitunguranye, kandi bidasanzwe. Imyenda iba igeze hasi. Mugisha akorakora Kayitesi, aramukundwakaza, ndetse arongera aramusoma. Nubwo we yashakaga kwitondera icyo gikorwa, kandi akakigenza buhoro, Kayitesi, we, yasaga nk’ufite ubwira. Yashakaga umugabo we wese wese. Mugisha nawe yafashe urugingo rwe, maze yitonze, yinjira kwa Kayitesi wari umwiteguye kandi amwishimiye cyane. Umugore yavugije akaruru nk’ak’abakinamico, ariko bitari nka byabindi by’ibifitirano. Mugisha na Kayitesi bahuje urugwiro ndetse bakuza urukundo pe. Gusa umugabo ntiyatinzeyo, ndetse acyeka ko atabashije kumara umugore we ipfa. Icyamubabaje cyane ni uko, barangije, yahaye igituza umugore we ngo akiryameho, ngo baze kongera guhuza urugwiro, ariko aho gukomeza ibyo umunezero, Kayitesi ahita aturika akarira.

Mugisha yabajije umugore we uko bimugendekeye.  

Nta kindi Kayitesi yavuze, uretse kubwira umugabo we ati: “Mugisha, mbabarira.”

Mugisha aramubaza ati: “Nkubabarire ko wagize ute?”

“Mbabarira byose.”

“Ushatse kuvuga iki? Mbwira. Habaye iki? Ubushize, ubwo twari twagiye kureba umujyanama, wavuze ko ya nyamaswa yagarutse. Ni nde wavugaga?”

Ntako Mugisha atagize ngo yinginge umugore we, ariko undi yanga kumubwira icyamuteye kurira. Iryo joro ryari ryatangiye neza ryaje kuba nk’andi yose. Icyizere Mugisha yari yagize cyo kongera guhuza urugwiro n’umugore we, cyageze aho kirayoyoka. Iryo joro ryose, Kayitesi yaraye ashidurwa n’interabwoba, maze akavuza induru nk’aho hari uwo barwanaga. Yasubiragamo izina ry’umukobwa we, uwo yabyaye bitewe n’abamukoreye ibibi.  Yabwiraga uwo bari bahanganye muri izo nterabwoba ati: “Ni umwana wanjye, ntabwo ari uwawe.” Ubundi Mugisha akumva umugore we yinginga uwo yabwiraga muri izo nterabwoba ngo amuhe amahoro. Icyateraga Mugisha impungenge kurushaho ni uko mu byo Kayitesi yavugaga harimo n’izina rye. Yagiraga ati: “Mugisha mwahuriye he? Ha umugabo wanjye amahoro. Ntabwo ari inyamaswa nkawe.” Hashiraga akanya, Kayitesi akongera agatwarwa n’agatotsi, ariko nyuma akongera agashiduka agira ati: “Oya, ntabwo nigeze mwica. Ntabwo namwishe. Ndarahiye rwose, sinamwishe.

 

***

 

Bucyeye bw’aho, Mugisha yabyutse yafashe icyemezo ko aho kuvugisha umujyanama mu by’urushako, yagombaga guhamagara inararibonye mu by’ihungabana yari yararangiwe n’inshuti ye y’umuganga.  Ariko abaduye telefone ye, asanga hari ubutumwa bwinshi muri WhatsApp. Akimara gusoma, yakubitswe n’inkuba. Bwari ubutumwa buvuga inkuru y’urupfu rwa Koloneli Kanyamibwa wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Yari yasanzwe mu cyumba cya hoteli, yapfuye. Mugisha yaribajije ati, Ni nde wishe Koloneli Kanyamibwa? Uwo mugabo wari wapfuye Mugisha yamufataga nk’indakemwa, ndetse ingenzi mu buzima bwe. Ni we yakeshaga akazi yakoraga muri Rock Builders Ltd, kuko ari we wari waramuhuje n’umuyobozi mukuru w’icyo kigo. Ubwa mbere bamenyana, bari barahuriye mu nama y’abubatsi b’umwuga bakiri bato. Kuva uwo munsi bari barahindutse inshuti. Koloneli Kanyamibwa yari yarageze no mu rugo rwa Mugisha na Kayitesi inshuro ebyiri. Mugisha yari azi Koloneli Kanyamibwa nk’imfura rwose.  

Nuko Mugisha abwira Kayitesi ati: “Reba ibyo mbonye. Bamwishe. Noneho rwose, ndakariye iki gihugu pe.”

Kayitesi ntiyamusubije. Ahubwo yahise asohoka, arigendera.

Undi ararangurura, amubaza impamvu nta cyo avuze ku rupfu rwa Koloneli Kanyamibwa.

Kayitesi avugira mu matamatama ati: “Ntacyo navuga. Ni iki cyemeza se ko yishwe ? ”

Mugisha ati : “Bavuze ko uwamwishe agomba kuba yamukubise ikintu mu mutwe.” Yongeraho ati: “Ariko se kuki yari mu cyumba cya hoteli? Yari yagezeyo ate? Aho ntibaba bari bamuteze indaya?” 

Yacanye televiziyo ngo arebe icyo babivugaho mu makuru. Hose bari kuvuga kuri urwo urupfu rwatunguranye. Abantu bose, yaba abayobozi cyangwa abasirikare bakuru bari baguye mu kantu. Abanyamakuru batandukanye bavugaga ko Koloneli Kanyamibwa yari umwe mu ntwari zabohoye u Rwanda ku buryo rwose yari akwiye kuramba, akanezezwa n’ibyo yaharaniye, maze akazisazira mu mahoro. Mugisha yari yashobewe. Yaribwiraga ati, Uko biri kose ntabwo ubu ari ubwicanyi bushingiye ku mpamvu za politiki. Koloneli Kanyamibwa yubahwaga na benshi mu bategetsi no mu basirikare. Ni nde wamwishe koko?” Nubwo yumvaga ahari hari hakiri kare, ntiyashoboye kwihanganira kudahita ahamagara umugore wa Koloneli Kanyamibwa ngo amukomeze. Agomba kuba rwose yari mu ba mbere bahamagaye uwo mubyeyi. Nuko, nk’uko yari yabigennye kuri uwo munsi, ahamagara na wa mujyanama mu by’ihungabana, maze ajya kuganira na we ikibazo cya Kayitesi. Agezeyo, umujyanama yamuteze yombi kandi. Icyakora aho kumuha umuti w’ibyo bibazo, ahubwo amusaba kuzagaruka undi munsi, azanye n’umugore we. Ntahandi Mugisha yifuzaga kujya uretse gusubira iwe, agapfumbata Kayitesi mu gituza, nubwo yari yashenguwe n’urupfu rwa Koloneli Kanyamibwa.

 

***

 

Mugisha akigera mu rugo rwe, amagufa ye yarakangaranye. Urugo rwari rwuzuye abapolisi.

Bahita bamuboha amaboko, maze bati: “Turakumenyesha ko utawe muri yombi. Ufite uburenganzirwa bwo kutagira icyo uvuga. Icyo wavuga cyose gishobora kuzakoreshwa mu rubanza rwawe.”

Kayitesi avugira hejuru ati: “Umugabo wanjye ararengana. Nta muntu yigeze yica.” Yabakurikiye asubiramo ayo magambo. Bashyira Mugisha mu modoka ya Polisi. Kayitesi asoma umugabo we, maze aramwongorera ati: ‘Mbabarira. Nzakora uko nshoboye ufungurwe. ” 

Nuko bajyana Mugisha muri kasho. Yari wenyine. Nta bandi bantu bari bafunganywe. Iminsi itanu yamaze muri kasho yamubereye miremire kurusha indi yose y’ubuzima bwe. Abapolisi bajyaga basimburana kuza kumubaza ibibazo, bahoraga basubiramo.

Bati: “Ni wowe muntu wa nyuma wavuganye na Koloneli Kanyamibwa mbere y’uko yicwa. Mwavuganye iki? Ni iki cyatumye aguhamagara?”

Mugisha ati: “Ntabwo rwose nzi impamvu yampamagaye. Yambajije gusa aho nari mperereye, maze mubwira ko nari nkiri ku kazi. Arambaza ati: ‘Kugeza ryari?’ Mubwira ko nagombaga gutinda ku kazi, nkaza kugera mu rugo nka saa kumi n’ebyiri n’igice. Ni ibyo byonyine twavuganye. Ahita ahagarika telefone.”

Bati: “Yaba yarakubwiye aho we yari?”

Undi ati: “Oya, ntaho yambwiye.”

“Yaba se yaragusabye kumusanga kuri hoteli?”

“Oya, ntabyo yansabye.”

“Nyuma y’akazi,wahise ujya he?”

“Mvuye ku kazi, nahise njya imuhira.”

Bati: “Ni nde wundi mwavuganye uwo munsi?”

Mugisha ati: “Ndumva ntawe nibuka twaba twaravuganye by’umwihariko. Nshobora kuba naravuganye n’inshuti imwe cyangwa ebyiri, cyangwa abo dukorana. Byumvikana ko, nk’ibisanzwe, n’umugore wanjye twavuganye.”

Bakomeje kujya bagaruka kumubaza ibyo bibazo, kugeza ubwo yumva arambiwe gusubiza. Yibazaga ukuntu yacyekwaho kuba yarishe umuntu wari ingenzi kuri we, maze akumva yanze isi n’abayo. Yanzuye ko ahari ubuzima bwagombaga kuzamusharirira kugeza ku rupfu.  

Muri iyo kasho, yari arimo wenyine, Mugisha yongeye kwibuka ibyo yaciyemo byose mu buzima. Yibutse ubwo mu mwaka w’i 1990 yafungwaga ashinjwa kuba Icyitso cy’Ingabo-Nkundagihugu. Icyo gihe yari afite imyaka 17 gusa. Abajandarume bamushinjaga ko ngo yagiye mu mahugurwa yo gukoresha imbunda kugirango azateze umutekano muke mu gihugu. Mugisha yari ababajwe no kuba yari yongeye gushyirwa muri kasho ashinjwa icyaha atari yakoze. Yari wenyine, nta we yaganyira, kuko umuryango we watsembwe mu gihe cy’Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, mu 1994. Iyo hataza kubaho intwari nka Koloneli Kanyamibwa, wenda Mugisha ntaba yararokotse. Yubahaga kandi agahora iteka ashimira uwo ari we wese wari mu ngabo-nkundagihugu zamurokoye. Ntabwo yumvaga ukuntu yari mu munyururu, ashinjwa kwicwa umwe mu bo yafataga nk’intwari ze. Yatekereje ku mugore we, Kayitesi, n’akaga kamugwiririye mu buzima. Yatekereje ku mubano wabo utari warigeze urangwa n’ibyishimo nk’uko byari bikwiye. Yibazaga uko Kayitesi yari amerewe nyuma y’uko abonye umugabo we amusize, ajyanywe kuborera mu munyururu, ashinjwa icyaha atashoboraga no gutekereza na rimwe gukora. Yashatse kuvuza induru, agatera akamo, agashwanyuka, maze akava kuri iyi si y’akarengane. Yumvaga atagishoboye kubaho. Yagerageje guhamagara Imana, ariko ntacyo yari afite cyo kuyibwira, uretse kuyibaza impamvu ikomeza kwemera ko ubuzima bumusharirira.

 

***

 

Hashize iminsi itanu Mugisha ari muri kasho, yajyanywe mu nkiko. Yari afite umwunganizi mu mategeko, ariko ntiyari azi uko aza kwiregura. Nubwo abamushinjaga na bo basaga nk’abadafite ibimenyetso bifatika, na we ubwe nta bimenyetso yari afite bimushinjura. Yahisemo kubiharira umwunganizi, we mpuguke mu mategeko. Kayitesi yari yaje mu rukiko, yambaye umukara hose, nk’aho umugabo we yari yapfuye. Yari afite umuzingo w’impapuro mu ntoki, ku buryo Mugisha yibazaga ko ahari wenda hari icyo umugore we yari yavumbuye cyari kumurengera.  

Amaze kwinjira, Kayitesi yegereye umugabo we, aramusoma, maze ati: “Ndakwinginze, umbabarire.” Nuko ajya mu byicaro bye.

Umushinjacyaha yavuze ko Mugisha yacyekwagaho kwica Koloneli Kanyamibwa kubera ko ari we wa nyuma bari bavuganye, kandi akaba ari na we wa mbere wahamagaye umugore wa Koloneli. Yemezaga ko Mugisha yahamagaye Muka-Kanyamibwa mu rwego rwo kuyobya uburari.  

Nyuma y’ijambo ry’umushinjacyaha, umwunganizi wa Mugisha na we yahawe umwanya. Maze, aho kugira ikindi avuga, aba abwiye urukiko ko yashakaga guhamagara umutangabuhamya w’ingenzi. Mugisha agiye kubona, abona umugore we, Kayitesi, arahagurutse, na za mpapuro ze mu ntoki, maze agana imbere ahagenewe gutangirwa ubuhamya.

Nuko aratangira ati: “Nitwa Kayitsi, nkaba naravutse mu muryango w’abana barindwi, abakobwa batatu n’abahungu bane. Ni njye jyenyine ukiriho. Ababyeyi n’abavandimwe banjye bane bazize Itsembabwoko Ryakorewe Abatutsi. Basaza banjye babiri bakuru bari baragiye kwifatanya n’ingabo-nkundagihugu zari zariyemeje kubohora u Rwanda rwari rwarigaruriwe n’abanyagitugu. Mu gihe cy’Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, nahuye n’akaga katagira uko kavugwa. Nasambanyijwe ku ngufu n’abicanyi. Banyishe urubozo. Barankubitaga ndetse bakanantuka. Umunsi ingabo-nkundagihugu zatsindaga urugamba, zikabohora igihugu, numvise nsa nk’uvuye mu rupfu ngasubira mu buzima. Natekerezaga ko ibihe by’akaga birangiye. Nari nizeye ko wenda basaza banjye barokotse intambara; ko ntazaba ndi njyenyine muri uru Rwanda —”

Umucamanza aca mu ijambo Kayitesi, aramubwira ati: “Madamu, akaga wahuye na ko turakumva. Ariko ntitubona aho inkuru yawe ihuriye n’urubanza rw’umugabo wawe.”

Kayitesi arasubiza ati: “Hari aho bihuriye. Ndabinginze, muntege amatwi. Ndabivuga muri make.”

Umucamanza ati: “Ngaho komeza.”

Nuko Kayitesi ati: “Umusirikare wese twahuraga, namubazaga niba yari azi basaza banjye, Muhizi na Mihigo. Benshi bambwiraga ko bari babazi kandi ko bari bakiriho, nubwo batari bazi aho bari baherereye. Nuko, umunsi umwe, nza guhura na Koloneri Kanyamibwa. Bamwitaga Afande Kanyamibwa. Ubanza icyo gihe yari umukapiteni. Namubwiye ibya basaza banjye ntari nzi aho baherereye. Ambwira ko abazi. Icyo yarushije abandi basirikare, twajyaga duhura, ni uko we yananshushanyirije uko basaga, nkumva ni bo rwose. Yanambwiye n’ibindi byinshi yari abaziho. Yibukaga ko musaza wanjye witwaga Muhizi yari afite inkovu ku gutwi kw’ibumoso. Akanibuka ko na musaza wanjye Mihigo yarwaraga indwara y’amaso yitwa myopia. Bagomba kuba barabaga muri bataliyo cyangwa paratuni imwe; sinzi aho bitandukanira. Yambwiye ko basaza banjye bari bakiriho ndetse ko bari ku mupaka wa Kagitumba, uhuza u Rwanda n’Ubugande. Iyo nkuru yaranejeje cyane. Uretse no kumbwira amakuru ya basaza banjye, afande Kanyamibwa yankoreye n’ibindi byiza. Kubera ko inzu yacu abicanyi bari barayishenye, afande Kanyamibwa yanshakiye indi nzu yo kubamo, ndetse akajya anzanira ibyo nari nkeneye byose ngo mbeho. Namufataga nka malayika-murinzi nohererejwe na Nyagasani. Umunsi umwe, ambwira ko yifuzaga ko twajyana i Kagitumba kureba basaza banjye. Nahise nemera. Nari narategereje uwo munsi igihe kirekire. Mu modoka, tugana i Kagitumba, nagiye nibuka ibihe byiza nari naragiranye na basaza banjye, mu bwana bwacu. Ntekereje uko nza kubabwira inkuru y’uko Interahamwe zishe ababyeyi n’abavandimwe bacu, ndaturika ndarira. Numvaga ntaza gushobora kubabwira uko abishi b’umuryango wacu bansambanyije kinyamaswa.”

Umucamanza arongera ati: “Madamu wari wadusezeranyije guhina inkuru yawe.” Maze abaza Kayitesi ati: “Basaza bawe se warababonye? Ariko ugire vuba utubwire icyo uzi ku rupfu rwa Koloneli Kanyamibwa.”

Kayitesi ati: “Oya. Basaza banjye ntabo nabonye. Kugeza uyu munsi, sinzi urwo bapfuye n’aho baguye. Tugeze i Kagitumba, afande Kanyamibwa yanjyanye muri hoteli, maze angurira ibyo kurya no kunywa. Yambwiye ko yari afite akazi yagombaga kurangiza, mbere yo kunjyana kureba basaza banjye. Nuko, ansiga muri icyo cyumba cya hoteli. Naramwizeraga cyane ku buryo numvaga ibyo ari byo byose ahita agaruka nyuma yo gukora ako kazi kihutirwaga. Naramutegereje biratinda kugeza ubwo umunsi uciye ikibu. Nubwo nta saha nari mfite, nkeka ko yagarutse nyuma ya saa tatu z’ijoro. Akinjira mu cyumba, ntacyo yambwiye kijyanye no kujya kureba basaza banjye. Ahubwo yahise yiyambura imyenda. Mbibonye, mpita mbaduka ku buriri, ndahaguruka. Afande Kanyamibwa aransunika, ngo nsubire ku gitanda.  Nubwo yamwenyuraga, ijisho yandebaga ryanyahuranyaga mu mutima, rikantitiza igituza. Yambwiye ko nta kibazo nari nkwiye kugira, ngo kuko yari imfura itakora ikibi. Ariko, yongereho ko yifuzaga gusa ko twahuza urugwiro. Nahise ntera ijwi hejuru, ndamwinginga ngo andeke nigendere. Yanshyize ikiganza ku munwa, ambwira ko atashakaga ko abari muri iyo hoteli batwumva. Narongeye ntera ijwi hejuru. Ambwira ko nintaceceka, ankubita urushyi. Ubwo yafunguye ipantalo yari yambaye, maze akuramo n’urugingo rwe, ankorera ibya mfura mbi. Sinzi uko byahise bingendekera, maze aho kubona afande Kanyamibwa, nongera kubona amasura y’abishe umuryango wanjye, barangiza bakansambanya ku ngufu. Banciraga mu maso. Barantukaga. Nataye ubwenge, ku buryo ntari nzi aho nari ndi, n’ibyarimo kumbaho. Nibuka ko nyuma y’aho, nabonye umuntu ampereza ibinini n’amazi, ngo nywe. Afande Kanyamibwa yaje kuzambwira ko ari we wampaye ibyo binini, byo kunsinziriza. Bucyeye bw’aho, nasubiye i Kigali, ntabonye basaza banjye. Afande Kanyamibwa yakomeje kujya aza aho nabaga, mu nzu yari yaranshakiye. Yansabye imbabazi z’ibyo yari yarankoreye, ndetse ansaba ko nakwemera tugashyingiranwa, nkamubera umugore. Naramuhakaniye. Namubonaga nk’inyamaswa, ndetse umugome. Naje gufata icyemezo cyo kuva i Kigali nkajya i Butare kubana na nyirasenge wa mama. Nubwo yari incike kandi ashaje cyane, mu rugo rwe nahaboneye amahoro, ariko y’igihe gito. Yapfuye mu mwaka w’i 1998. Nagarutse i Kigali, mfite umwana w’umukobwa w’imyaka ine. Nubwo umwana wanjye yavutse muri Kamena 1995, nabeshya abantu bari banzi ko yavutse muri Gashyantare, kandi ko ari inda natewe n’interahamwe zambohoje mu gihe cy’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Ndasaba imbabazi umugabo wanjye ko namubeshye. Ndasaba imbabazi umukobwa wanjye ko ntamubwiye ukuri nyako kuri se umubyara. Nari nzi ko ntaho nzongera guhurira na afande Kanyamibwa. Umunsi umugabo wanjye yambwiraga ko yari azanye mu rugo rwacu umushyitsi w’imena, maze najya kubona, nkabona azanye na Koloneli Kanyamibwa, ni bwo ibibazo byanjye byose byazutse, maze…”

Kayitesi yahise acurika umutwe, amara akanya acecetse. Abari bari mu rukiko, hafi ya bose, bariranaga na we. Mugisha yari ashobewe n’ibyo umugore we yari amaze kuvuga. Yaribazaga ati, Ni ukuvuga rero ko umugore wanjye atafashwe ku ngufu gusa n’interahamwe zishe umuryango we, ahubwo yongeye gukorerwa ibibi n’umwe mu ntwari zaturokoye?

Umwunganizi wa Mugisha yegereye Kayitesi, aramubwira ati; “Impore. Ihangane.”.

Kayitesi yongera kubura umutwe, maze n’ijwi riranguruye ati: “Koloneli Kanyamibwa amaze kumenya ko namubyariye umwana w’umukobwa, yambwiye ko umugore bashakanye atagize amahirwe yo kubyara. Nuko, ambwira ko, kuko yari ashaje, atifuzaga kuzapfa atabwiye umukobwa wanjye ko ari we se wamubyaye. Yampamagaraga ijoro n’amanywa, antota ngo muhuze n’umwana we. Mu kumwikiza, nageze aho mukangisha ko nzamenyesha ubuyobozi ko ambuza amahoro. Ntiyavuye ku izima. Umunsi umwe, musaba ko twazahurira ahatari iwanjye, maze tukaganira kuri icyo kibazo. Nibwo yansabye ko twahurira kuri iriya hoteli, hafi y’ikizenga cy’amazi.

Umucamanza aramubaza ati: “Wagiyeyo ufite iyihe gahunda ubwo? Wari ugiye kumwica?”

Kayitesi arasubiza ati: “Oya. Ntabwo nari ngiye kumwica. Ngeze kuri hoteli, ntabwo namubonye hafi y’ikizenga cy’amazi. Ahubwo umukozi wa hoteli yahise aza, maze ambwira ko yifuza kunjyana aho Koloneli Kanyamibwa yari aherereye. Mbonye tugana ahabaga ibyumba byo kuraramo, ngira ubwoba. Icyakora ndikomeza kuko numvaga niyemeje guhangana na we, nkamwiyama bwa nyuma. Ninjiye muri icyo cyumba, nasanze Koloneli Kanyamibwa yicaye ku ntebe yari yegereye akameza ko kunyweraho ikawa. Ntabwo nashakaga kumwicara iruhande. Nahise mubwira nti: ‘Nje kugusaba ngo uhe amahoro umwana wanjye—’ Ahita anca mu ijambo, ati: ‘Umwana wacu. Ugomba kuzirikana ko na njye ari uwanjye.’ Ndamubwira nti, ‘Oya, ntabwo ari umwana wawe. Ese wahuriye he n’umugabo wanjye? Umushakaho iki?’ Amaze kunsubiza ko Mugisha yari inshuti ye, yarahagurutse, aranyegera, arambwira ati: ‘Ntabwo wahindutse. Nkunda ukuntu wihagararaho.’ Rwose, nta kibi nari nagennye kugirira afande Kanyamibwa. Ariko, uko yanyegeraga, niko nabonaga isura ye igenda ihinduka, isa nk’iy’abankoreye ibibi mu gihe cy’itsembabwoko. Numvaga mbuze aho muhungira. Amaze kunyegera, yambwiye ko yicujije ibyo yari yarankoreye. Ambwira ko koko yari azi basaza banjye, Muhizi na Mihigo, kandi ko yibukaga neza uko bapfuye. Icyakora ntiyambwiye uko byabagendekeye ngo kuko byari kunshengura umutima. Nuko, yongera kunyinginga ati: ‘Ndakwinginze, mpa amahirwe yo kubera umwana wacu umubyeyi. Mpa amahirwe yo kugira unyita Papa mbere y’uko nsaza, nkava kuri iyi si.’ Yakomeje gutera intambwe anyegera. Arankurura ngo muryame mu gituza. Nibwo bwa mbere nari mbonye amarira y’umugabo. Yarampobereye, arankomeza cyane. Nananiwe kumwikuraho. Murya inzara. Aho kundekura, ahubwo akomeza kurira cyane, ari na ko ankomeza cyane ku gituza cye. Nafashe icyemezo cyo kumuruma, nkamubabaza, kugira ngo andekure. Yahise ankubita urushyi, maze arandekura. Mpita nihuta, ngana ku rugi. Ankurikira agira ngo ansigire, ari ko anansaba imbabazi z’urushyi yari ankubise. Ubwo ni bwo… Ni bwo nateruye… Rwose ntabwo nashakaga… Nateruye intebe yari hafi y’umuryango… umuryango… Ndayimukubita. Maze, mfungura urugi, mpita nsohoka, niruka. Ntabwo rwose nari mfite gahunda yo kumwica.”

Nyuma y’uko umugore we yemereye urukiko ko ari we wishe Koloneli Kanyamibwa, Mugisha yahise atera hejuru ati: “Umugore wanjye ararengana. Ni we ahubwo wahemukiwe na Afande Kanyamibwa. Ni we wa—”

Umucamanza aramusubiza ati: “Itonde. Uvuga gusa iyo uhawe umwanya. Umugore wawe yemereye urukiko ko ari we wakoze icyaha cyo kwica Koloneli Kanyamibwa.”

Mugisha yatekerega ku byo umugore we yari avugiye mu rukiko byose, maze akibaza ati, ‘Kuki atari yarabimbwiye mbere?’

Ariko nubwo Mugisha yakomeje gusakuza, avuga ko umugore we yarenganaga, ntibyabujije umucamanza kwemeza guha Kayitesi igihano cy’imyaka icumi y’igifungo ku cyaha cy’ubwicanyi butagenderewe.

 

***

 

Inkuru ya Kayitesi na Koloneli Kanyamibwa yasakaye hose; mu bitangamakuru byo mu gihugu ndetse n’ibyo mu mahanga. Abagore bo mu Rwanda, ndetse n’abo mu bindi bihugu bakoze ingendo zo gusaba mu mahoro ko Kayitesi yafungurwa. Bari bambaye imipira yanditseho ngo ‘Na njye ndi Kayitesi.’ Abagore batandukanye, na bo batinyutse kuvuga uko bahohotewe n’abagabo batandukanye. Bamwe muri bo bavuze uko bafashwe ku ngufu n’interahamwe. Abandi bavuze uko bafashwe ku ngufu n’abasirikare. Hari abavuze ko bakorewe ibya mfura mbi n’abayobozi mu nzego nkuru. Abandi nabo bavuga ko basambanyijwe n’abakoresha babo cyangwa ababayoboraga mu kazi. Yewe, hari n’abavuze ko bahohotewe n’abo mu miryango yabo, abo bakundanaga cyangwa abo bashakanye. Mu magambo make, abagore bose bari barigeze gukoreshwa imibonana mpuzabitsina ku ngufu bagiye ku ruhande rwa Kayitesi, bamusabira ubutabera.  

 

***

 

Amakuru yaje kugera kuri Nyakubahwa, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda. Maze kuwa 29 Mutarama 2016, umukuru w’igihugu aha imbabazi Kayitesi, ararekurwa.

Mugisha n’umugore we basubukuye ibiganiro bajyaga bagirana n’abajyanama mu byerekeye ihungabana ndetse n’urushako, dore ko noneho bari biyemeje gusuka byose, ntacyo bahishanya. Bari biyemeje gukora ibyashobokaga byose ngo urugo rwabo ruhirwe kandi rukomere. Mbere ya Noheli muri 2016, bari baragize umugisha wo kwibaruka umuhungu wabo wa mbere.

Kayitesi n’umukobwa we na bo batangiye inzira y’ubwiyunge. Umwana yari arakariye nyina ko yamuhishe ukuri kuri se. Yabwiye Kayitesi ko yahoranaga ipfunwe ry’uko yabyawe n’interahamwe zishe bene wabo. Abwira nyina ko yababajwe n’uko yamenye ko se yari umwe mu bantu bari bubashywe mu gihugu, ari uko yamaze gupfa, kandi yishwe na nyina. 

 

Ngayo ng’uko!

 

Leave a Message


    [anr_nocaptcha g-recaptcha-response]