Umva uyu muvugo mu majwi n’amashusho. Reba iyi video iri munsi aha. (The video has English translation)
Uyu muvugo ugamije kwifatanya n’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane abagiheranwe n’agahinda. Ngamije kubera ko batari bonyine kandi ko impamvu z’agahinda kabo zumvikana.
Icyitonderwa: Nubwo ishingiye ku mateka yabayeho, inkuru iri muri uyu muvugo ni igitekerezo. Si amateka bwite y’umwanditsi A. Happy Umwagarwa.
© 2020 A. Happy Umwagarwa
All Rights Reserved.
Agahinda
Agahinda ni inshuti itajya insiga
Makumyabiri n’imisago tugendana
N’iyo ndi kumwe n’abandi ntikahava.
Njye na ko turi abadatana.
Agahinda kanjye twibanira bucece
N’iyo hagize igikoma ndanuma
Ngo ng’aha ntitwa uwahungabanye
Hatagira umbaza ibyo kwihangana.
Ese ko agahinda kadasobanurwa,
Muragira ngo mbabwire ngo iki?
Mugira ngo nintabana n’agahinda,
Mbane na nde ko bose bashize.
Mu mihanda nyabagendwa, turagendana
Mu birori aho imfura ziteraniye singasiga,
Nkizihirwana inseko bakagirango turi kumwe
Ntibamenye ko ndimuseka ashira
Agahinda kiturira mu magufa yanjye
Kakayavunagura numva sinkome,
Aho kuniha nkahanika nkaririmba
Abanyumva bati aragorora umuhogo
N’iyo ngaragiwe mba nkikijwe n’agahinda
Irungu ryanjye ntirikangwa n’agakungu
N’iyo abandi baseka ndareba nkabura abanjye
Nkabura uwampetse, nkabura abo twareranywe
Iyo ngize ngo ndaryamye sintora igitotsi
N’iyo ndose nkababona bose nkanezerwa,
Birangira tugaramye mu muvu w’amaraso
Imihoro n’ubuhiri bituri hejuru.
Erega ubwo kandi uraje umbwire ngo ndakabya,
Winyibutsa ko hashize imyaka ishyira mirongo
Wimbwira iby’agaciro no kwiyubaka
Oya rwose wimbuza kurira utarampojeje.
Erega ibyo byiza unyereka ndabireba
Amatara atatse imihanda isize amabara,
Abeza b’i Rwanda buje icyusa n’ubumanzi
Ariko iyo si ntabwo ari yo njye ntuyemo.
Isi ngendamo si yo si ntuyemo,
Iyo ntuyemo njye ndayibona ariko wowe ntuyizi
Mu bakobwa beza b’i Kigali nabuzemo Nyange,
Mu bihangange by’ubu, nabuzemo Rwema.
Akazu k’iwacu kari gato gatatswe n’isuku
Abishi b’abantu bahinduye iwacu itongo
Uru ruzu ndarugenda rukanshobera
Data na Mama barara he? abavandimwe bari he?
Harya uyu munsi ni iya 7 Mata ?
Cya gitondo urupfu rwatwigabije rukaturya
Ababisha baririmba ngo isi n’ibyayo ni ibyabo
Ngo twe iteka twaciriwe ni ugutsembwa.
Uyu munsi twese turagira tuti, « Kwibuka »
Ndibuka, ndibuka, kandi ndibuka rwose
Ndibuka abanjye ntigeze nibagirwa
Ndibuka urukundo nkababazwa n’urwango
Ariko nkundira na njye nkwibarize
Ese na we uribuka ?
Wibuka abacu bazize izina batiyise?
Wibuka abacu bazize urwango?
Ese ko twibuka twiyubaka,
Wansanze tukanibuka twubaka
Tukubaka ubumuntu n’ubuntu
Tukubaka ineza itamba amahoro.
Dore njye agahinda kanciye intege,
Ariko niba wowe ukibasha guhaguruka,
Nkundira twubake muntu, agwize inema
Maze yange urwango akunde urukundo
Uyu munsi ni iya 07 Mata, turibuka,
Cya cyago cya Jenoside yakorewe Abatutsi,
Abacu i Rwanda bazize izina batihaye
Abo duhuje umurage w’Ubunyarwanda.
Uyu munsi ni iya 07 Mata, turibuka
Turibuka abavandimwe, turibuka ababyeyi
Ariko kandi turibuka u Rwanda n’abarwo
Cyo ngwino tururinde guhogora.
Dore kandi nari nihanganye none biranze
Agahinda karanize ngo nindekere aho
Guhungabana byo ndabisanganywe
Ariko reka nifate ntahahamuka.
Komera uwacu kandi utwaze gitwari
Ugire ubutwari butari ubwa kagarara,
Ahubwo ugire ubutwari buharanira icyiza,
Uburenza impinga ikibi ahataba abantu.
Nitwa Umwagarwa
Leave a Message