Iyumvire - IBIKOMERE NYUMA Y'AKAGA - Inkuru Ngufi
Ibikomere Bya Nyuma y’Akaga – Inkuru ngufi yanditswe na A. Ibyishimo Umwagarwa
© 2018 A. Happy Umwagarwa
Uburenganzira bw’umwanditsi bugomba kubahirizwa.
Ntawemerewe gusubiramo iyi nkuru cyangwa igice cyayo adafite uruhushya rwanditse rw’umwanditsi wayo.
Nubwo iyi nkuru ishingiye ku mateka, ni igitekerezo mpimbano. Amazina, abavugwa mu nkuru, ndetse n’ibiba ku bavugwa mu nkuru, uretse ibisanzwe bizwi mu mateka, byose byahimbwe n’umwanditsi, cyangwa se bikoreshwa mu buryo bw’igiterekezo. Haramutse hari usanze afitanye isano n’ibivugwa muri iyi nkuru, byaba bitari ku bwende bw’umwanditsi. Ibitekerezo bitangazwa muri iyi nkuru ntibikwiye kwitiranywa n’ibitekerezo bwite by’umwanditsi.
——-
Wari umunsi nk’iyindi yose. Uwamurera yari yarangije gusukura inzu no koza amasahani, igihe ihoni ry’imodoka ya Murenzi ryasakuzaga. Uwo mwangavu yahise ashya ubwoba. Yari azi neza ko nta kindi cyari kuba kigaruye sebuja Murenzi mu rugo, saa yine za mu gitondo.
Murenzi akimara kwinjira mu rugo, yahise akurura Uwamurera, amujyana mu cyumba cy’abashyitsi. Amwambura imyenda ye yari yanduye kandi yatose kubera imirimo yari yiriwemo. Yamusunikiye ku gitanga, ahita ahata urugingo rwe, rwari rwareze, mu mubiri w’uwo mwangavu wari utarashobora. Amusambanya ku gahato. Uwamurera ntiyatatse. Yari amaze kumenyera iryo shyano. Hari ubwo yajyaga yibaza ko ahari ari umwe mu misaraba abakozi bo mu rugo nka we bari bakwiye kwihanganira, muri uwo mujyi aho abakene bafatwaga nk’abatagira agaciro ka muntu. Impungenge zonyine za Uwamurera ni uko iyo atarangiza imirimo ye y’uwo munsi, Muteta, umugore wa Murenzi, na we yari gutaha akamutontomera cyangwa akamukubita inshyi.
Murenzi amaze kurangiza kunezaza umubiri we, Uwamurera yarahagurutse, yambara ya myenda ye, asohoka hanze yihuta, ngo arebe inkono yari yasize mu gikoni, ndetse akomeze no koza amasahani. Murenzi we yagiye mu rwogero, aritunganya, maze arasohoka, yatsa imodoka, arongera aratumuka. Yagarutse saa saba z’amanywa, azanye n’umugore we. Uwamurera yari yamaze kubategurira amafunguro, ku buryo Muteta yamumwenyuriye, amushimira ko yakoze akazi ke neza.
***
Nimugoroba, urusaku rwahoraga mu cyumba cya Murenzi n’umugore we Muteta, rwongeye kubuza Uwamurera gutora agatotsi. Barimo gutongana ndetse no kurwana. Uwamurera yibazaga ko ahari nyirabuja yari yanze ko Murenzi amushyiramo intindi ye. Yari azi neza ubunyamaswa abikorana. Yifuzaga kujya gutabara nyirabuja, ariko agira ubwoba. Yafashe icyemezo cyo kujya kwiyambaza umucungarembo, Karekezi .
Ati: “Nyamuneka, genda uhoshe iriya ntambara. Mfite ubwoba ko Databuja ashobora kwica Mabuja.”
Karekezi aramusubiza ati: “Ariko wa mukobwa we, ubwo ni nde ushaka kubeshya? Ubwo se ni ukuvuga ko ufitiye impuhwe mabuja? Cyangwa ahubwo unejejwe n’uko bari kurwana, ukaba ushaka kujya kongeramo umunyu? Mva mu maso.”
Uwamurera yahise yiruka, asubira mu cyumba, maze ajya kumena amarira ku buriri bwe.
Nyuma y’amasaha make, yumva ituze. Intambara hagati ya Murenzi n’umugore we, Muteta, irahosha. Uwamurera aribwira ati, “ Wasanga Nyagasani asubije amasengesho yanjye, agakiza mabuja uriya mugabo we w’inyamaswa.”
Nyuma yiminota mike, yumva umuntu akomanze ku rugi. Mbere y’uko ahaguruka ngo afungurire uwari ukomanze, Murenzi yahise yinjira.
Ati: “Hum, icyumba cyawe kiranuka. Ngwino tujye hanze.”
Ubwo yahise ajyana Uwamurera hanze, afungura imodoka, maze amusunikiramo. Yasunitse intebe y’imbere ayijyana inyuma, arayirambika, maze imera nk’uburiri. Umucungarembo, Karekezi yari arimo kwitegereza ibyabaga, akifuza guhamagara nyiramubuja, Muteta, ngo aze afatane umugabo we igihanga. Ariko Muteta, yari yamaze kwifungirana mu cyumba cye, yishwe n’agahinda.
Uwamurera abwira Murenzi ati: “Nyamuneka, wikongera. Ndababara hagati y’amaguru. Sinashobora kubikora kabiri ku munsi.”
Murenzi afunga ibiganza ku munwa wa Uwamurera, maze ati: “Ceceka. Reba ukuntu urugingo rwanjye rwareze. Uriya mugore usa nk’uwataye umutwe, Muteta, yanze kumfungurira amaguru ye. Agomba kuba ari umurwayi wo mu mutwe.”
Uwamurera aniha, arongera ati: “Oya weee, ndakwinginze, mbabarira. Birambabaza cyane.”
Murenzi amukubita urushyi ati: “Reka kwigira utyo. Reka gutaka. Urashaka ko abantu bamenya ibyo turi gukora? Tuza, ndaguha amafaranga.”
Murenzi amaze kurangiza, yasabye Uwamurera kuva muri iyo modoka. Umwangavu arandara, asubira mu cyumba cye. Umugabo na we yinjira mu nzu nini.
Nyuma y’amasegonda make, Murenzi aragaruka, maze ajugunya amafaranga ibihumbi bitanu ku buriri bwa Uwamurera. Uwo mwana w’umukobwa yitegereje iyo noti, yumva ababajwe n’uko byasaga nk’aho ari indaya.
Iryo joro ryose, Uwamurera ntiyashoboye gutora agatotsi. Ntiyari afite uwo yakwirukira ngo amuganyire. Yibwiraga ko ahari iyo se wamureze ataza kuba muri gereza, yari nibura kumubwira ukuri yari yaramuhishe. Umunsi wabanjirije uwo yaziyeho i Kigali, umuturanyi w’iwabo na Uwamurera yari yamubwiye ko ababyeyi yitaga se na nyina atari bo bamwibarutse, nubwo bari baramureze nk’aho yari umwana bibyariye. Yamubwiye ko bari baramutoraguye mu ishyamba muri Mutarama 1995. Ayo makuru ni yo yari yaratumye Uwamurera afata icyemezo cyo kuva i Ruhango, akerekeza i Kigali. Yari yarababajwe n’uko ababyeyi bamureze bari baramuhishe ukuri ku nkomoko ye mu gihe cy’imyaka cumi n’irindwi yose. Yambutse Nyabarongo agana i Kigali kuko yifuzaga gusezera kuri ubwo buzima yabonaga nk’ikinyoma. Akajya kubaho nk’izindi mfubyi zitagira umuntu n’umwe ku isi. Mu rugo rwa Murenzi na Muteta, Uwamurera yari yarahaboneye icumbi, ibiryo ndetse n’amafaranga yo kugura ibikenerwa bya buri munsi. Icyakora, nubwo yari yarashoboye kwihanganira gutukwa ndetse no gukubitwa na nyirabuja, yumvaga ihohoterwa, yakorerwaga na sebuja, ryari irimwica urubozo.
***
Ku wa gatanu w’icyo cyumweru, Mukamana, inshuti yakoraga nk’umukozi wo mu rugo hafi yo kwa Murenzi, yaje gusura Uwamurera.
Nyuma yo kumubwira ko atari agishoboye kuba kwa Murenzi na Muteta, Uwamurera yabwiye inshuti ye, Mukamana, ati: “Igihe kirageze ngo njye guhangana na Data.”
Mukamana aramubaza ati: “Ugize ngo so? Ntiwambwiye ko nta mubyeyi ugira?”
Uwamurera ati: “Navugaga uwandeze. Agomba kumbwira ababyeyi banjye abo ari bo. Wasanga ahari ari we wabishe mu itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Agomba kuba yarandokoye kubera kwicuza kuba yarishe ababyeyi banjye. ”
Mugenzi we ati: “Oya, ibyo ntibishoboka. Itsembabwoko ryabaye mu 1994, kandi wowe wavutse mu 1995.”
Uwamurera ati: “Wabibwirwa n’iki se? Wenda n’umwaka w’amavuko wanjye ni ikinyoma. Ntabwo se uzi ko Data ari muri gereza? Yagize uruhare mu itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. ”
Mukamana yahise akubita agashyi Uwamurera mu mugongo, asa nk’umucira amarenga ngo aceceke, kuko hari umuntu wari uri kumva ikiganiro cyabo.
Igihe Mukamana ahagurutse, ngo ahite ataha, Muteta ati: “Urajya he? Garuka mukomeze icyo kiganiro mwarimo.”
Undi ati: “Mumbabarire, nari ntashye.”
Muteta ati: “Ni se wa nde uri muri gereza? Uwamurera, ntumbwire ko wabyawe n’uwishe abantu mu itsembabwoko ryakorewe Abatutsi ? ” Muteta agomba kuba yari yumvise gusa igice cya nyuma cy’ikiganiro cy’abo bangavu.
Uwamurera ati: “Mumbabarire… Ntabwo … Ndi … Oya…. Ntabwo ari…”
Muteta ati: “Ziba. Funga uwo munwa. Ngo ntabwo uri igiki? Ninde uri muri gereza? ”
Undi ati: “Ni Data. Ariko ntabwo ari ukuri. Ababyeyi banjye barapfuye. Yankuye— “
Muteta yakubise urushyi Uwamurera ati: “Ntumbwire se ibindi binyoma, wa kinyendaro cy’Umuhutu we. Utekereza ko kuba impfubyi ari icyubahiro? Mva imbere. Ngiye kuri banki. Ningaruka, nsange wateguye igikapu cyawe, maze umvire mu rugo.”
Mukamana yahise yisubirira mu rugo yakoragamo. Muteta nawe yatsa imodoka ye, aragenda. Ubwo Uwamurera yirukiye mu cyumba cye maze atangira kuzinga ibye. Ntiyigeze ata irira na rimwe. Kuri we, byari uwundi munsi w’umwijima mu buzima bwe.
Murenzi yagarutse mu rugo, avuye ku kazi, mbere y’uko umugore we ava kuri banki. Ntiyegereye Uwamurera. Ugomba kuba wari umwe mu minsi yabaga atekereza ku kazi ke gusa, nta kindi yitayeho.
Muteta avuye kuri banki, abwira umugabo we ko yari yafashe icyemezo cyo kwirukana Uwamurera.
Murenzi asubiza umugore we ati: “Ntaho ajya. Ntabwo wirukana Uwamurera.”
Undi ati: “Kubera iki? Ariko ubwo wumvise ibyo maze kukubwira ? Iriya njiji yatubeshye ko ari imfubyi. Ntabwo ari ukuri. Ni umwana w’umwicanyi wagize uruhare mu itsembabwoko. Se ari muri gereza.”
Murenzi ati: “Hanyuma icyaha cya Uwamurera cyo kikaba ikihe ? Urashaka se ko na we ajyanwa muri gereza? ”
Muteta abwira umugabo we ati: “Ariko kuki utajya unyumva koko ? Ntabwo nshobora kubana n’Interahamwe mu nzu, nyuma y’ibyo bakoreye umuryango wanjye. Oya, ntibishoboka.”
Undi ati: “Icyo navuze wacyumvise, kandi singisubiraho. Uwamurera ntaho ajya. Niba udashobora kubana na we, ubwo ni wowe ugomba gupakira ibikapu byawe, ukagenda.”
Murenzi amaze kuvuga atyo, arahaguruka, arasohoka, yinjira mu modoka ye, aba arigendeye. Agomba kuba atarashakaga gukomeza kujya impaka n’umugore we.
***
Muteta yari ashobewe n’imyifatire y’umugabo we kuri Uwamurera. Hari ikintu kidasanzwe yari yasomye mu maso ya Murenzi, ubwo yavugaga kuri Uwamurera. Yafashe icyemezo cyo kwegera Karekezi, ngo yumve ko hari amakuru abifiteho.
Aramubaza ati: “Waba wari uzi ko se wa Uwamurera akiriho ?”
Karekezi ati: “Yego, ndabizi. Ariko icyo si cyo cyaha cya Uwamurera cyonyine. Ugomba kwitondera uriya mukobwa. Uko umufata si ko ari.”
Muteta ati: “Ubwo ushatse kuvuga iki? Ni ibihe binyoma bindi yaba yaratubwiye ?”
Uwo mucungarembo ariyerurutsa ati: “Mabuja, Ndacyakeneye akazi kanjye. Sinshaka kugirana ibibazo na Databuja. Icyo nakubwira gusa ni uko ukwiye kwitonda. Wasanga ibyo Databuja yakubwiye, ntaho yagukinze. Ushobora kuba ari wowe usohorwa muri iyi nzu, ukahasiga Uwamurera.”
Nyirabuja ati: “Kubera iki? Karekezi, ibyo ni ibiki uvuga? Ushatse kuvuga ko… Bakora ibiki? Ni ibiki Murenzi akorana na Uwamurera iyo ntahari? ”
Karekezi ati: “Mabuja, ndabinginze munsezeranye ko ntacyo muzabwira databuja.”
Muteta ati: “Ntugire ikibazo, ntabyo nzamubwira. Mbwira ahubwo; ni ibiki bakora ?”
Undi ati: “Gusa menya ko ufite mukeba.”
Mbere yuko Karekezi arangiza interuro ye, Muteta yahise yirukira mu cyumba cya Uwamurera, yitwaje igiti cyo gukoropa mu nzu. Maze, ahita akubita Uwamurera, undi na we atangira gutaka. Muteta ntiyitaga ku ho yakubitaga. Yamuhondaguye amaguru, akubita mu nda, ndetse ahonda no ku mutwe. Karekezi yaje kwinjira muri icyo cyumba, asanga Uwamurera avirirana amaraso kandi yamaze guta ubwenge. Yahise atekereza ko bishobora na we kumukoraho. Ashikuza Muteta, na we wasaga nk’uwataye umutwe, icyo giti yakubitaga Uwamurera. Igihe Karekezi yari akibaza icyo yakora, umuturanyi wabo aba akomanze ku irembo.
Agikubita amaso Uwamurera wari uryamye mu muvu w’amaraso, ahita abaza ati: “Ibi ni ibiki? Ni nde wamugize atya ?” Arongera arahindukira ati: “Muteta, wowe se byakugendekeye bite? Ko mbona uhinda umushyitsi?” Abaza n’umucungarembo ati: “Karekezi, aba bantu wabagize ute ?”
Karekezi, yikoreye amaboko, arasubiza ati: “Oya, ndarengana. Ntabwo ari njye.”
Uwo muturanyi yafashe icyemezo cyo guhamagara umuyobozi w’umudugudu.
Umuyobozi yasanze Muteta amaze kugarura ubwenge. Ahita amubwira ati: “Uyu mukobwa Uwamurera arwaye mu mutwe. Ibi ni we wabyigize. Ni we wahondaguye umutwe we ku rukuta, ariko anavuza induru. Agomba kuba yahanzweho n’amashitani.”
Umuyobozi ati: “Ngo byagenze bite? Ni ubwambere numvise ibyo bintu. Reka tumujyane kwa muganga.”
Muteta ati: “Njye, sinashobora gutwara imodoka. Amashitani y’uyu mukobwa yanteye ubwoba cyane.”
Umuyobozi w’umudugudu aramusubiza ati: “Nta kibazo. Ushobora kwicara inyuma mu modoka. Mpa urufunguzo, ndayitwara.”
Undi ati, “Ese hari icyo byaba bitwaye, njye ngumye hano? Ntabwo twese twasiga urugo rwonyine.”
Umuyobozi ati: “Ntugire impungenge. Karekezi araguma ku rugo. Ugomba kuzana natwe, maze ugasobanurira muganga uko byagenze.”
Bageze ku bitaro, Uwamurera yahise ajyanwa mu nzu y’indembe. Nubwo Muteta atashatse guhita amenyesha umugabo we ibyabaye, umuyobozi w’umudugudu, atabanje gusaba uruhushya, yahise ahamagara Murenzi.
Mu minota nka makumyabiri, Murenzi yari ageze kwa muganga, ahita yinjira mu cyumba Uwamurera yari arimo.
Asohotse, akubita umugore we urushyi, maze ati: “Wa mugore we w’umugome ibyo wakoze ni ibiki? Washakaga kumwica, umuhoye gusa kuba utagira uwo wizera kuri iyi si?”
Umuyobozi w’umudugudu ati: “Sigaho. Wirenganya umugore wawe. Afite Nawe yahahamuwe n’ibyabaye. Nta ruhare yabigizemo.”
Murenzi aramusubiza ati: “Nzi ibyo mvuga. Uyu mugore ni umugome.”
Umuyobozi w’umudugudu yahisemo kutivanga mu by’umugabo n’umugore. Icyakora, arabinginga ngo bareke kurwanira ku bitaro.
***
Uwamurera yamaze iminsi muri koma. Murenzi yari yarategetse umugore we kumwitaho. Yari yaramubwiye ko natarwaza Uwamurera, azamenyesha Polisi ko yakoreye ihohoterwa umukozi wo mu rugo. Muteta yamaze iyo minsi yose arira. Yumvaga ubuzima bwaramubereye bubi gusa. Isi yari yaramurenganyije bitavugwa. Amagorwa ye yatangiye muri Mata 1994, igihe Abahutu b’impirimbanyi bishe umuryango we, barangiza bakamusambanya ku gahato. Igihe cyose Murenzi, umugabo we, yajyaga amukoraho, Muteta yibukaga uburyo izo mpirimbanyi zamwuriraga zifite umunuko n’ibyuya, maze zikamuhohotera. Abo bagome bamuteye inda, ku buryo na nyuma y’itsembabwoko, umubabaro we wakomeje kwiyongera. Iyo umwana yari atwite yateraga imigeri, Muteta yumvaga asa nk’ukubiswe umuhoro mu nda.
Yabyaye muri Mutarama 1995, maze afata icyemezo cyo kujya kujugunya urwo ruhinja mu ishyamba. Ahita ava i Kamonyi aho yari yarakuriye, yigira i Kigali. Ntabwo yigeze asubirayo, usibye mu 2003, ubwo habaga umuhango wo gushyingura mu cyubahiro abo mu muryango we bazize itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Muteta ntiyari yarigeze abwira umugabo we, Murenzi, ko yabyaye. Yumvaga umwana we yarapfuye, kuko abantu bajyaga bavuga ko muri iryo shyamba yamujugunyemo, habagamo impyisi. Nubwo yari amaranye imyaka umunani yose na Murenzi, bari bataragira umugisha wo kubyara. Yajyaga atekereza ko ari igihano cy’uko yari yarajugunye umwana we.
Uwamurera yakangutse amaze iminsi irindwi muri koma. Muteta yahise ashya ubwoba, atekereza ko Uwamurera ahita abwira abantu bose uko byagenze umunsi azanwa ku bitaro. Yahise yirukira hanze, ahamagara Murenzi. Mu gihe yari agitegereje ko umugabo we agera ku bitaro, yagiye kubona abona Mukamana, inshuti ya Uwamurera, aratungutse, aherekejwe n’umugabo ndetse n’umugore. Muteta yabonye amaso atari ayo. Si ubwa mbere yari abonye uwo mugabo. Yitwaga Habimana, akaba yarahoze ari umuturanyi w’iwabo wa Muteta, i Kamonyi.
Mbere yuko Muteta agira icyo avuga cyangwa ngo ashake aho yirukira, Mukamana yahise amutunga intoki, maze ati: “Uyu ni we nyirabuja wa Uwamurera.”
Habimana arabaza ati: “Ngo iki?” Arahindukira ati: “Ntabwo uri Muteta, umukobwa wa Ruremesha na Kanzayire? Uranyibuka?”
Muteta abaza Habimana ati: “Urakora iki hano?” .
Mukamana abwira Muteta ati: “Uyu ni se wa Uwamurera.”
Igihe Muteta yibazaga ukuntu Uwamurera atari umukobwa w’uwakoze jenoside gusa, ahubwo yari umwana w’umwe mu bagize uruhare mu iyicwa ry’umuryango we, Murenzi aba arahageze, avuye ku kazi.
Muteta abwira umugabo we ati: “Sinakubwiye ukanga kunyumva? Dore uyu mugabo. Ni umwe mu bishe umuryango wanjye. Akaba ari we se wa Uwamurera.” Aba araturitse ararira.
Murenzi yahaye igituza umugore we akirambikaho umusaya. Yumvaga yicujije cyane. Yaribazaga ati: Ubu koko ibyo nakoreye umugore wanjye ni ibiki ?
Habimana aba abwiye Muteta ati: “Ibyo uvuze ntabwo ari ukuri. Ntabwo nishe abo mu muryango wawe. Uretse ko ntari n’umutagatifu. Mbabajwe n’ibyo twabakoreye.”
Muteta ati: “Narakwibonyeye. Wari mu basahuye inzu yacu. Wari no mu babaze inka z’iwacu.”
Habimana ati: “Ni byo. Ibyo narabikoze. Ariko rwose umbabarire. Nta muntu nigeze nica.”
Murenzi abwira Habimana ati: “Funga icyo kimoteri ngo ni umunwa. Ese watwoherereje umukobwa wawe kugirango aze aturangize ?”
Habimana ati: “Ntabwo ari njye wamwohereje i Kigali. Yavuye mu rugo ntahari. Nari ndi muri gereza. Hashize icyumweru kimwe mfunguwe. Ariko kandi, mukwiye no kumenya ko Uwamurera atari umukobwa wanjye.”
Murenzi ati: “Ubwo se urashaka kuvuga iki? Ngo ntabwo ari umukobwa wawe?”
Undi ati: “Ndakwinginze ntega amatwi. Uwamurera ni umwana w’umugore wawe, Muteta. Umunsi amujugunya mu ishyamba, nari ndi hafi, mwitegereza. Umutima wambwiye ko ntashoboraga kureka ako kamalayika ngo kazaribwe n’inyamaswa. Nuko, mfata icyemezo cyo kujyana uruhinja iwanjye, murera nk’aho ari uwo nibyariye. Uwo munsi nahise mva i Kamonyi, maze nimukira mu Ruhango.”
Murenzi ati, “Ngo iki?” Ahindukirira Muteta, maze ati: “Ni ibiki uyu mugabo arimo kuvuga? Ndakwinginze, mbwira ko atari byo.”
Muteta atangira guhinda umushyitsi, ananirwa kuvuga. Yumvaga bisa nk’aho isi yose imuguye hejuru.
Murenzi yahise abyimbya igituza, ahekenya amenyo, ariko asanga gukubita urushyi umugore we, bitamumara uburakari. Yahise yihuta, yinjira mu modoka, arayatsa, ayikubita ikiboko nk’ufashwe n’ibisazi. Ntiyarenze umutaru, kuko yageze ku irembo, aba yishoye mu muhanda atagenzuye iburyo n’ibumoso.
Umugore umwe mu bari aho, aba akomye induru ati: “Impanuka! Ni wa mugabo uvuye aha mu kanya. Agonganye n’ikamyo.”
Muteta yahise agwa hasi. Baramuterura, bamujyana mu nzu y’ibitaro. Ubwo, imbangukiragutabara na yo yari ku irembo, bari guha Murenzi ubufasha bw’ibanze, mbere yo kumwinjiza mu bitaro. Yaraviriranaga, kandi yataye ubwenge.
***
Murenzi yaje gukanguka nyuma y’amasaha abiri, umutwe we ufunzeho igitambaro kera. Umugore we yari yicaye ku ntebe, imbere y’igitanda. We yari yagaruye ubwenge isaha imwe mbere y’umugabo we.
Muteta ati: “Ngusabye imbabazi. Ndakwinginze, umbabarire kuba ntarakubwije ukuri.”
Murenzi avugira hejuru ati: “Ukuri ku biki? Byangendekeye bite? Kuki ndyamye kuri ubu buriri bwo kwa muganga?”
Ubwo Muteta yahise yiruka, ajya guhamagara abaganga. Baraza batera Murenzi urushinge, maze arongera arasinzira.
Nyuma y’amasaha make, yaje kongera gukanguka. Muteta yari akicaye aho, ari kumwe na muganga.
Murenzi abaza Muteta ati: “Mbwira, ni byo koko Uwamurera ni umwana wawe?”
Undi ati: “Yego, ni byo. Ariko ndakwinginze, untege amatwi.”
Muteta yabwiye umugabo we ibyago yagize mu gihe cy’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, ndetse n’uburyo nyuma y’aho, inda yari atwite yahoraga imwibutsa ihohoterwa yakorewe n’Impirimbanyi z’Abahutu bamwiciye umuryango we.
Maze arakomeza ati: “Nifuzaga gukuramo iyo nda, ariko nkabura imbaraga zo kubitinyuka. Umunsi mbyara, bwo sinashoboye kwihangana ngo ndere urwo ruhinja. Agahinda kariyongereye. Nuko, ijoro rimwe, mfata icyemezo cyo kumujyana mu ishyamba, kugira ngo wenda impyisi abe ari zo zizamurya.”
Murenzi ati: “Kuki koko utambwiye ibyakubayeho? Kuki utambwiye ko ufite umwana? Kuki utambwiye ko wafashwe ku ngufu? Reba ibyo wakoze… Uzi ko…? Mana yanjye… Oyaaaa! Ibi ni ibiki bimbayeho? ”
Muteta ati: “Mbabarira. Natekerezaga ko wari kunyanga. Buri joro n’amanywa, nahoranaga agahinda k’ibyambayeho mu gihe cy’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Igihe cyose wajyaga ushaka ko duhuza urugwiro, numva bisa nk’aho umpohotera nk’uko impirimbanyi z’Abahutu zari zaramfashe ku ngufu. Ni yo mpamvu nakwitazaga. ”
Murenzi ati: “Oya, ntabwo nari kukwanga kubera ibyakubayeho, kuko na njye…. Nanjye byambayeho. Mu gihe cy’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, impirimbanyi z’Abahutu zafashe Mama ku ngufu. Nari mpari… Nararebaga…. Maze…. Nuko… Ba… Hanyuma… Bampatira…” Murenzi aba acuritse umutwe, maze ararira.”
Bwari ubwambere Muteta abona amarira y’umugabo we. Yari amuzi nk’umugabo utajya agaragaza amarangamutima ye.
Aramubaza ati: “Ni iki baguhatiye gukora?”
Undi ati: “Nanjye nakoreye mama ibibi. Nari mfite imyaka cumi n’irindwi. Nibwo bwa mbere nari mbikoze. Nubwo umutima wari ushavuye, ubwonko bwanjye bwo bwari bwajijwe. Mama yaratakambaga. Nk’aho namutabaye, ahubwo umubiri wanjye ugasunika kurushaho. Nababaje Mama, kubera gutinya ko abari bampagaze hejuru banyica. Buri gihe, iyo nifuzaga guhuza urugwiro nawe, ukabyanga, numvaga niyanze. Numvaga ndi inyamaswa, ihora ibabaza abo ikunda. Ni nk’aho umubiri wanjye untegeka, ukarusha intege ubwonko ndetse n’umutima. Mbabarira. Ndakwinginze, umbabarire.”
Muteta yabuze icyo abwira umugabo we. Nawe araturika ararira.
Muganga ati: “Mbega inkuru! Mwembi ibyabaye mu Rwanda byabagizeho ingaruka zikomeye. Iyi ni yo nkuru inteye ubwoba n’agahinda kurusha izindi zose numvise.”
Murenzi arongera ati: ‘Muteta, ntabwo nakubereye umugabo mwiza. Sinkwiriye gukomeza kuba kuri iyi si. Nkwiye gupfa. Nakoreye ibya mfura mbi umwana wawe, Uwamurera. Namuhohoteraga amanywa n’ijoro. Yaratakaga, ariko njye ngakomeza nk’inyamaswa yafashwe n’ibisazi. None… None, ubu ntacyo tukiramiye. Ntitwasubiza ibihe inyuma.”
Undi ati: “Nta kibazo. Naguhaye imbabazi kuri byose.”
Murenzi ati: “Oya, Muteta, byararangiye. Uwamurera, umwana wawe, aratwite. Ni njye wamuteye inda. ”
Ngayo ng’uko.
———–
Nyuma y’aho:
Murenzi, Muteta ndetse na Uwamurera, bose bamaze igihe baganira n’abajyanama mu bijyanjye n’ihungabana. Bagiye batera intambwa mu mibanire y’abo n’abandi, nubwo bitari byoroshye.
Leave a Message