Umva uyu muvugo mu majwi n’amashusho. Reba iyi video iri munsi aha. 

© 2018 A. Happy Umwagarwa
All Rights Reserved.

 

Kuki Wagiye Utanyibwiye

Nahoze nshaka guceceka, ngo nihorere,
Nahoze, ndira, mbura umpoza,
Nahoze mbwirwa ko ndizwa n’ubusa,
Nahoze mbazwa izina n’imihigo byawe.
Nahoze mvuga ko wari Mbanzamihigo.

Ariko ubwo kuki wagiye utanyibwiye?
Kuki wagiye utanciriye umugani wa ka gahungu,
Ndavuga kakandi ko ku munyinya,
Ndavuga kakandi kasize inka mu rwuri,
Kagafata ikaramu kakabanza imihigo.

Ariko kuki koko ubwo wagiye utavuze?
Kuki utambwiye ibya wa musore utinyuka?
Ndavuga wawundi wavuze uruzungu,
Ndavuga wawundi wabajije umwami,
Wawundi wavugiye kuri radiyo ati ndi, “Mba”.

Ariko nk’ubwo koko wabikoreye iki?
Kuki wakomanze kwa Gikoko mu matafari?
Maze Nyiraneza ukamuhindura nyirumugisha,
Yamara kujigija abaye nyina wa kobwa na hungu,
Iby’imihigo ukabisorezaho ukamusiga ayiririmba.

Nk’ubu koko kuki wagiye utambwiye?
Kuki wagiye utansobanuriye impamvu y’irya nseko?
Ndavuga ko utambwiye ko burya isi igira amahwa,
Ndavuga ko wakusanyije bose na byose,
Ese ntiwari uzi ko abahigi bose burya atari abahizi?

Ariko nk’ubu nkubaze iki ko nashobewe?
Nananiwe kukuvuga, nanirwa kukwandika,
Ese kuki utabaye igihangange ngo maze uvugire ku mpinga?
Ese kuki wahisemo inguni y’abitambira ineza?
Maze uti mwana wanjye burya abahizi ni abaca bugufi.

Oya, ndananiwe, ndarushye, ndavunitse.
Ndambiwe amarira anshoka ku matama, ntumpoze.
Ndambiwe kukubaza ibibazo udasubiza.
Ndambiwe kuvuga imihigo yawe, ukabihakana.
Uti, n’ubwo nari Mbanzamihigo, nabanje urukundo.

Ngaho rero nsubiza iki cya nyuma nicecekere,
Mbwira intambara intwaro y’urukundo yatsinze,
Ngaho mbwira uko natera nkatsinda urwango,
Ngusezeranyije kwambara nkakenyera nkakomeza,
Nkafora urukundo, nkarasa ineza,
iyo ikaba imihigo.

Ngaho mpa iyo mpanuro nkureke wisinzirire.
Abahungu bawe urwango rwabakubise ingusho,
Nyiraneza arahanyanyaza, umubiri urananirwa,
Abandi bati nimuceceke tubanze twige amayeri yarwo,
Maze nti reka njye ngerageze umwambi w’ikaramu.

Nzarurwanya urwantwaye Mbanzamihigo,
Nzarurwanya urwantwaye bene Mbanzamihigo,
Nzaruhiga aho ruri hose n’amabara yarwo yose.
Nzarukubita urukundo rurabirane,
maze ndwondoze ineza,
Niruhaguruka, ndusubize iyo,
nibyinire imihigo.

Iruhukire mfura y’Isimbi.
Iruhukire Data wambyaye.
Ntahiriza abahungu nkumbura.
Ntahiriza Mama nkiririra.
Ntahiriza abo mwajyanye, n’ababasanze.

Warakoze kunyita Umwagarwa,
ababyandika neza bakagira bati, Omwagalwa,
bigasobanura Umukundwa,
Nanjye nti nzabakunda kandi mbatoze kunkunda,
Maze bihwane bityo, urwango rugire ikimwaro.

Nitwa Umwagarwa

Leave a Message


    [anr_nocaptcha g-recaptcha-response]