Umva uyu muvugo mu majwi n’amashusho. Reba iyi video iri munsi aha. 

Uyu muvugo nawandikiye ibikorwa byo kunamira abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu 1994.

Nawuvuze bwa mbere mu gikorwa cyo Kwibuka cyari cyateguwe na Ambassade y’u Rwanda mu bihugu bya Congo, Cameroun, Gabon ndetse na Tchad, ikaba ifite icyicaro i Brazzaville, muri Congo. Hari ku itariki ya 12 Kamena 2021.

Nawuvuze kandi mu gikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu murenge wa Biryogo, i Nyarugenge ya Kigali. Muri bo harimo imiryango myinshi nari nzi kandi twabanye. Icyo gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuwa 26 Kamena 2021.

Abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeze barukuhikire mu mahoro.

© 2021 A. Happy Umwagarwa

All Rights Reserved.

 

MUCYO TUBUNAMIRE

1. – Rutinywa, umugabo wari igihangange
Uwo ubuhanga bwahaye ijambo
Uwajyaga mu nganzo, ibishagasha bigasiganuza
Babaririza uwo muhizi muri bene Gihanga
Iyo mfura twanyazwe, mucyo tuyunamire.
6. – Ubwo iyo ngenzi yaraswaga agahanga
Nahanze Uhoraho amaso, ngo adutabare
Ariko ijuru riranga rimbera imahanga
Ndarira amarira anshira mu gihanga,
None, uyu munsi, ndamwibuka.

11. – Uwo uburanga bwakererezaga indangare
Nkundwakazi ya Rudahinyurwa wamuhaye ubwegamo
Ngo agwemo kandi neza, maze nakunda akizihirwa,
Amubyarire abahungu n’abakobwa, ndetse abavunyi
Iyo mfura twanyazwe, mucyo tuyunamire.
16. – Umunsi ababuramutima bamwiciraga inganji,
Umwiza yarahogoye ariko aranga abura gihoza,
Abana yabyaye abishi ba muntu babahotoye areba,
Aho guhozwa, abashirasoni bamukoreraho ubufindo.
None, uyu munsi, ndamwibuka.

21. – Ndongozi w’imvi z’uruyenzi zari zitatse uruhanga
Inkingi yo mu nzu y’abahuje isano ndetse abadatana
Rudahusha rw’imidende yabaraga mu nkuru ndende
Ababyirukaga bagahiga kuzusa icyo kivi cy’ubuhizi
Iyo mfura twanyazwe, mucyo tuyunamire.
26. – Ubwo ab’amahiri bahururanaga inabi
Uwo mukambwe yafashe inkoni abakurikira agira ati,
“Aba mureba ni bo barangije gupfa kandi bahagaze,
Naho njyewe banjyanye kuruhukira ahacecekerwa.”
None, uyu munsi, ndamwibuka.

31. – Umubyeyi wareze agakuza ndetse akuzukuruza
Uwo abana baganaga akabacira imigani na bo bagasakuza
Nyirakuru w’abantu waduhaye amata twese abamugannye
Dore ko amarembo ye atahezaga n’abatagira ishyo.
Iyo mfura twanyazwe, mucyo tuyunamire.
36. – Abo bamenamaraso ntibatinye kuvumwa n’umukuru
Ahubwo bakuruye bamucunaguza ngo naze yicwe rubi
Ajyane n’abana, abuzukuru ndetse n’abuzukuruza
Ngo itegeko ryari ugutsemba bidasiga n’abajukuruje.
None, uyu munsi, ndamwibuka.

41 – Bya bitambambuga by’utubyiniriro Fifi na Kiki
Uw’inseko y’ibihanga ndetse n’ukimera amenyo
Ba rukundo rwatembaga rusanga n’abatarugira
Ibisekeramwanzi by’umutima dukwiye twese,
Izo mfura twanyazwe, mu cyo tuzunamire.
46. – Ndibuka Fifi ahamagara nyina, Kiki nawe asaba ibere,
Amaso y’ibibondo bireba umubyeyi atera irya nyuma
Maze abangamuntu batagira impuhwe, aho guhoza abana,
Bati mukubite ku rukuta utu two ntitugoye irangiza.
None, uyu munsi, ndabibuka.

51. – Naje kubunamira ariko kandi mbabwira ko nemye
Munkundire mbabwire ko nacitse ku icumu ry’abishi
Ndetse kandi mbabwire ko nubwo nkivurwa ibikomere
Nashibutse abampoza amarira, abaseka nkizihirwa
Kuko twarokotse, ntimwazimye.
56. – Naje kubabwira ko za ngenzi zacyuye intego
Imiryango ntigitatanye imahanga, ba data wacu baraho
Munkundire mbabwire ko imbyeyi zigikamwa ayera
Naje kubara inkuru y’uko amasoko y’iwacu akirema.
Turabibuka, ariko kandi twusa n’ikivi.

61. – Naje kubunamira, sinaje kubatera agahinda
Naje kubabwira ntemereye agahinda kungira mubi
Reka mbabwire ko ngiseka, ngiteta kandi ngikunda
Muhumure kandi ndacyavuga ibigwi by’inzu yacu
Kuko twarokotse, ntimwazimye.
66. – Intambwe ntera ni igana imbere gusa iteka
Nanze guherenwa n’amateka ahubwo nciye iteka
Ko ikibi kitanzongera, u Rwanda rwacu nirutekane
Turwubake mu ituze rizira amatage n’amatati
Turabibuka, ariko kandi twusa n’ikivi.

Nitwa Umwagarwa

Leave a Message


    [anr_nocaptcha g-recaptcha-response]