Umva uyu muvugo mu majwi n’amashusho. Reba iyi video iri munsi aha. (The video has English translation)

 

© 2020 A. Happy Umwagarwa
All Rights Reserved.

 

Nanze Kuririmba Intsinzi

Cya gitondo ntazigera nibagirwa
Naraye ikuzimu nkabyukira ibuzima
Mbona iz’amarere zitambukana ijabo
Zigenda ku murongo utanga icyizere
Icyizere cy’uko tutakishwe ukundi.

Ntiwari umunsi w’intsinzi iwacu
Wari umunsi wo gutabarwa n’abacu
Abo twategereje iminsi amagana
Ya minsi abishi bahigaga ubugingo
Ya majoro twararanaga n’urupfu.

Umunsi twari twarategereje warageze
Abishi n’abasahuzi babura ijambo
Ngize ngo ndifate mbura uruvugiro
Mbura uwo mbwira, mbura unyumva
Mba nananiwe kuririmba intsinzi ntyo.

Bari barahigiye kutumara barabikora
Batwiciye ababyeyi n’abavandimwe
Batugize imfubyi, mama aba umupfakazi
Batwambuye izina n’inkomoko
Ahitwaga iwacu habaye mu gihuku.

Umunsi mbazwa ngo wewe ni mtu gani
Nibwo natangiye gusobanuza iby’intsinzi
Data Mbanzamihigo yari he ngo mubaze
Impamvu atambwiye iby’abatsindagurana,
Ndetse n’inkomoko y’izina Omwagalwa?

Nti basaza banjye muri he ngo mumbwire?
Data yababwiye ko twe twitwa ba nde?
Ese mwe muzasubiza iki nibababaza?
Lucky we, utazavuga ko uri Jean Claude.
Uzababwire gusa ko witwa Mbanzamihigo.

Abaturanyi ko badukwena mbange uruhe?
Urwango batwanga bo bararuhamije.
Abatarishe abacu basahuye ibyacu
Kubanga si impano ni umutwaro umvuna
Ndawuturwa na nde ko nabuze abacu?

Ubuheta n’ubuheture bati, tubanga rubi
Abatugize imfubyi baragatsindwa buhere
Dusange abandi maze dusoze urugamba
Duhamye intsinzi dushyireho umukono
Duheshe ishema izina rya Mbanzamihigo.

Nabajije amakuru y’imfura mu bacu?
Nti, ko aheze ku rugamba ntararusoza?
Kuki ataza ngo anyigishe uko basubiza?
Yaba yaravuze ko we ari mtu gani
Utahanye n’izagishe zitashye mu kiraro ?

Iya anyigisha Ikinyamahanga ngo wumve
Maze nihagira ugira ati, wewe ni mtu gani?
Nkamubwira ko Data yanyise Omwagalwa
Atasobanukirwa agasemuza Tumusiime
Tumwine, Tumushabe cyangwa Twesigye.

Amaso yaheze mu kirere ntawe ukomanga
Nsaba iyampanze ngo iturinde inkuru mbi
Tutabwirwa ko imfura yatahanye na Gisa
Dore ko nawe yitabye karame kare cyane
Kurokoka imyaka y’amahina ni ukurama.

Ingeri ziririmba intsinzi sinahatangagwa
Uw’inzobe wese nkagira ngo ni we wakuze
Nti ko arata intsinzi mama yarahogoye?
Ese yaba azi iby’abamugwa mu ntege?
Iyo aje akutubwira ko bamenye kumasha?

Igihe cyarageze umuvunyi ava itabaro
Uwo munsi naririmbye intsinzi ndanabyina
Mbwira abaturanyi ko natwe dufite izina.
Imfura ya Mbanzamihigo yesheje imihigo
Acyura abacu kandi atsinda ababisha.

Ndamwegera mwongorerana ubutesi
Nti; ba basore se bo bazesa imihigo ryari?
Inkuru mbi yabaye kutagira amakuru
Anizwe n’irungu ryo kubura se na barumuna
Ati; mama n’abavandimwe mbabwire iki?

Akazu k’iwacu kari gato cyane pe
Ariko ntikabuze kutubumba twese
Abavandimwe, ababyara n’abandi
Izina rya mama riba inshoberamahanga
Bamwe bati, masenge, abandi bati, mubyeyi.

Intsinzi ntiririmbwa mu maganya y’inzara
Ntiwahanika ijwi wahogojwe n’agahinda
Nta mfubyi itaramira mu gituza cy’uwapfakaye
Oya, intimba y’abapfuye n’irungu ry’abagiye
Ntibikundira usabwa gusamara nk’abandi.

Ntumbaze iby’imicopo n’imiduga
Iby’agatogo n’umunyigi mbimenye vuba
Aho amara atangiye kurekurana
Maze kumenya kurenzaho amarula
Maze umuduga ukaba landi rova.

Ibya kera byo byari amarira n’impungenge
Naririye Data, ndirira abanjye bishwe
Ariko kandi ntegereje ababanzamihigo
Bacyereye gusoza urwo batashoje.
Nti, ese aho baba barageze iyo bajyaga?

Akababi natanzeho umugabo kumye ndeba
Inyoni aho kuririmba zirahogora
Amabaruwa ndandika mbura uwo ntuma
Bigezaho mvuga isengesho ndazinga
Njya kwa padiri nsaba iy’abapfuye.

N’uko njya mu bandi ndirimba intsinzi
Ibyo kurirana n’abangize imfubyi simbikozwa
Nibahoshi batavaho bankwena
Hato batavuga ko twagiye mu bajiji
Kandi tutarahanuje iby’itsindagurana.

Kera baririmba turatsinze ga ye
Data yagannye ishyanga, Mama mu buroko.
Ku ngoma yabo nta wanjye wahawe intebe
Ahubwo bashoje batuvugiriza induru
Nuko bantwara data wanyise umukundwa.

Mpakana turatsinze, mpitamo intsinzi
Ariko nahamiriza bamwe tugasobanya?
Bampindukirira nti ahari barabaza izina
Nagira ngo mbabwire ko ndi uwa Mbanzamihigo
Bakambaza impamvu nsa na nyirabizuru.

Abasore b’ubumanzi bo bakandembuza
Nti, nibe namwe mwirebere intege n’ibyano
Nti, abareba amazuru barashaka ibimyira?
Nimuze mbashime icyusa mbareke mumpake
Icyakora mama yambujije kuzamena ibanga.

Sinamenya ko bagenzwaga n’iryo banga.
Sinari nzi ko bifuzaga umupira wo gukina
Bamara kuwuturitsa bakajugunya iyo
Ngo isi izankwene ncira isesemi
Ibonye ikimenyetso cy’uko namennye ibanga.

Ibya Ngabo na Ntwali nabiburiye izina
Iyo nkuru mperutse kuyikubarira yose
Uramenye utambaza ibivuna umutima.
Ibyatumye ndeka kuririmba intsinzi
Y’intwari zangize agashinguracumu.

Sindirimba ntabonye basaza banjye.
Sindirimba intsinzi nambaye icyasha.
Oya, rwose sindata umuheto n’umwambi.
Sindata intambara itanya abavandimwe.
Sindirimba intsinzi ntazi uwatsinzwe.

Aho kurata isasu, ndeka ndate isano
Sinkeza umwami, ndabaririza umuhanuzi.
Oya simpamya urwango mfite inyota y’urukundo.
Sindirimba turatsinze yaribase Data, igahogoza mama.
Oya kandi sindirimba intsinzi, bataracyuye intego.

Nitwa Umwagarwa

Leave a Message


    [anr_nocaptcha g-recaptcha-response]