Umva uyu muvugo mu majwi n’amashusho. Reba iyi video iri munsi aha.
“If you want to fly on the sky, you need to leave the earth. If you want to move forward, you need to let go of the past that drags you down.” ― Amit Ray, World Peace: The Voice of a Mountain Bird
Amit Ray yagize ati, “Niba wifuza kuguruka mu kirere, ugomba gukura ibirenge ku isi. Niba wifuza kujya mbere, ugomba gusiga inyuma impitagihe ihora igusubiza hasi.
© 2020 A. Happy Umwagarwa
All Rights Reserved.
Nsezeye Impitagihe
Izo nterabwoba zinderemba mu ntekerezo
Inzozi zimpugenza sindebe ibyiza binzungurutse
Uyu murizo w’amateka adakwiye kuba iteka
Ayo mbara mu nkuru ngo atazanga agasubira
Ahubwo abe igicucu cy’aho tudashaka kugana.
Oya rwose nanze ikibi kinkururuka inyuma
Nanze gusayurura umukungugu n’imyanda yose
Ndavuga iyi imbuza gutambuka kandi nemye
Mpisemo kunyaruka ngasingira ibiri imbere
Dore akazuba katse kandi hanze haracyeye.
Ni nde wambeshye ko kwibuka ari icyigishwa?
Oya rwose ntibikwiye kumbera indorerwamo
Igisate kinyerekana njanjaguwe n’agahinda
Nyamara hino hari urumuri rw’ibyiza n’abeza
Kwibuka ni ihirwe ry’uko ndiho kandi rwose.
Kwibuka erega si amaganya y’agahoraho?
Impamvu ni uko nzi iyo mva kandi iyo ngana
Nanze guheranwa n’umwijima ndeba urumuri
Singatsindwe n’urwango narahawe urukundo
Nta rugomo rw’uwanyoye ku ntango y’amahoro.
Nk’ubwo koko kuki untota ngo nimike urwango?
Erega burya rero ikibi kiruta ibindi ni urugomo
Cyo nkundira nsohoke mu ruziga rw’iyi nzigo
Kuko burya urukundo nyarwo ruvukira imutima
Kandi urwishatsemo rurakunda rukamugenderera.
Bati iyo ndirimo y’amahoro ni ubupfayongo
Ngo ni ukwirengagiza ndetse kandi kutazirikana
Abandi bati have udacyerensa agahinda kacu
Cyangwa ahari ushaka ubutoni kuri ba nyirijambo
Umunyamahoro bakanshinja kuba inkomamashyi.
Rwose sinshinyagura ahubwo reka nkwibutse
Ibuka unkundire wibuke utibagiwe n’intangiriro
Za nduru yewe ndetse na za nyandiko na radio
Indirimbo za gikubite ndetse n’iza nanga abantu
Nyamara bwacyeye gikubitwa kandi abeza bicwa?
Nk’ubwo koko nkwibutse iki waba waribagiwe?
Wankundiye tukeyura urwijima hakaza umucyo
Nyamara njye nasanze ibyiza n’abeza bahoraho
Wiha amaso n’amatwi abakwereka ababi n’ibibi
Erega ntiwakunda abo wanze gushima ubwiza.
Mu beza bakera harimo abo twari duhuje isano
Nari umukundwa wa Mbanzamihigo wanyibarutse
Umunyankole ansetse ubutesi anyita Nyirabisabo
Kuko narazwe gukundwa ibyishimo biba impano
Iryo zina narihawe n’imfura yangize uko nabaye.
Mu beza ba kera kandi habarwagamo ababanzamihigo
Abatabaye nyamara batabaruka ntibagane inaha
Urugendo rwabo rwasorejwe mu ishyamba nise izina
Abo nkumbura nkababura maze ngahogozwa n’irungu
Abo mfitiye amakuru y’uko gashiki kabo kakuze.
Ese uragira ngo nkubwire ko na Nyiraneza yagiye?
Reka nkubwire iryo yambwiye mbere y’isinzira
Cyangwa se iryo namusezeranyije ritarasohora
Rwose have utanyibagiza umurage w’abajyambere
Wimpeza mu mpitagihe hato ntibagirwa inshingano.
Kera nkiri umwana uwo twahuraga yambazaga Data
Aho mbereye inkumi imfura ziti, Gira umugabo
None ab’ubu turahura bakabaza bati, abana baraho?
Erega hakaba ubwo ijambo ryiza nk’iryo rintungura
Kuko wanyibagije ko ibyiza n’abeza twibanira iteka.
Ndekura rwose ndagusabye winzirikira mu by’ejo
Ndeka njye mu kirere cy’ubu ndirimbane n’izo nyoni
Nkundira nogoge inyanja y’ibyiza by’ababyiruka ubu
Dore disi ubu bwiza bw’indabyo n’amabara ya none
Reba abeza bahamiriza ndetse wumve n’ayo majwi.
Burya uwagize ati ibihe biha ibindi yari umuhanga
Ibisharira n’ibiryohereye ndetse n’iby’urwunyunyu
Umwijima n’urumuri bigahora bisimburana iteka
Intege nke zikaba impamvu yo kwizihiza intsinzi
Ibyiza n’ibibi byose bigahita bijyanwa n’impitagihe.
Inkuru z’impitagihe Umwagarwa yazigize inshingano
Ngo zitubere igicucu cy’ibyo dushaka gusiga inyuma
Ariko disi kundira uwanezerewe yizihirwe n’indagihe
Akunde akundwe kandi abane na bose mu mahoro
Inseko ye ibe igishushanyo cy’inzagihe izira urwango.
Ni byo koko isano ntigira intangiriro cyangwa iherezo
Abahuje isano bahora batyo n’iyo ibihe bihaye ibindi
Hakaba abasinzira ubudakanguka ndetse n’abavuka
Ariko burya umubano wo ukunze kuneshwa n’ibihe
Hakaba ubwo n’abahuje isano bashoberwa n’ibyawo.
Njye nasanze burya isano ari ingenzi kuko idakuka
Ndetse rwose ikwiye kubahwa no kurindwa ubuhemu
Ariko umubano nyamara ni yo mavuta adutera intege
Zo kubaho mu ndagihe kandi duhuje urugwiro n’abeza
Abo dufatana urunana maze tugatera igana imbere.
Muvandimwe nkunda nkundira nsezere impitagihe
Ndeka nikundire ababyiruka ndetse abajyambere
Oya rwose winsubiza mu by’abasekuru n’abasekuruza
Nyandikira amateka ariko rwose winsaba kuyaturamo
Ndagana imbere kandi uhajya ntatera igana inyuma.
Ariko ni iki kigutera kunsaba kwanga ababyiruka?
Nk’ubwo kuki udashaka ko mbona ibyiza by’ubu?
Kandi rwose ari ibishushanya icyizere cy’ejo hazaza
Nucyeka ko mbeshya uzabaze ababyina inganzo z’ubu
Cyangwa se uzaza nkujyane iwacu kuri mirongo ine.
Dore ndashaje kandi igihe nsigaje kuri iyi si ni ibanga
Oya rwose sinifuza kuraga ababyiruka impitagihe
Iyo nayibashyinguriye mu bitabo, inkuru n’imivugo
Ariko nkundira banyige intambuka n’inseko by’ubu
Nibansekera, nzasinzire mfite icyizere cy’ahazaza.
Ndasezeye mfura nkunda kandi ndagusabye unyumve
Komeza iyo sano uyubahe kandi ntuzayihemukire
Nkundira nsezere impitagihe nyisige inyuma rwose
Icyo ndambiwe ni ukuzenguruka uruziga rw’inzigo
Ngiye kuririmbana n’inyoni kandi n’abeza bose.
Nitwa Umwagarwa
Leave a Message