Umva uyu muvugo mu majwi n’amashusho. Reba iyi video iri munsi aha.
© 2021 A. Happy Umwagarwa
All Rights Reserved.
Ntuzabe Nka Ruberito
Igihe rwari rukotanye ntiyaciwe iryera
Si ikigwari ahubwo agendana n’ingoma
Nkezuwimye aharanira kuramuka kabiri
Uwaciriweho iteka amugendera kure
Kabone n’iyo yaba akomoka Astrida.
Mwana wanjye nguhane kandi unyumve
Uramenye rwose ntuzabe nka Ruberito
Ubupfura uzabugire indangamuntu yawe
Ubutwari bwawe bube kudahana imfura
Mu bihe by’amage ndetse n’iby’urupfu.
Ruberito uwo nkubwira yirata intsinzi
Ariko uramenye utamubaza iby’ikotaniro
Oya ntiyisanisha n’abananuka busumari
Ahubwo abarindirira iyo mu byicaro
Ngo asangire na bo inzoga y’imihigo.
Nongere nguhane kandi nguhanure
Inshuti nziza ni idatererana abari mu kaga
Imfura nyayo ni ikomera ku gihango
Ingenzi zageramirwa agapfana na zo
Aho guhimba ubucakura bwo gukiza aye.
Dore rero iryo nigishijwe na Mbanzamihigo
Ubuntu ndetse no kuba umuntu w’abantu
Iyo mfura yajyanye n’izindi ahacecekerwa
Iyo ntwari itaratatiye igihango cy’isano
Iyo ngabo yateye inkunga izari mu mbeho.
Oya rwose ntumbaze aho Ruberito yari
Mu nama zikinze inyegamo sinamubonye
Uwo musore w’intarumikwa yari ku ishuri
Ntiyabaye nk’uwacu wayasize inyuma
Nyabwenge yashakaga izo kuzahakishwa.
Erega uwo nkubwira ni umuvandimwe
Data na se basangiriye ku gacuma kamwe
Abanyastrida bagacyererezwa n’ikiganiro
Igihe cyo kwaya gisimbuwe n’ibikomeye
Uwabanje imihigo azizwa kuba imfura.
Urupfu ruragapfa kandi ruragahera iyo
Burya kandi urusimbutse wese arishimirwa
Urwifuriza undi ntagoma gusa burya arica
Iyo rutwara Data rugasiga ba data wacu
Ndashima ko ab’i Astrida bose batashize.
Uwampa akanya nkaganira na murumuna
Ndavuga uwajyanye n’ababanzamihigo
Ba bahungu nkumbura ngahogora cyane
Ko we namubonye agaruka mu rw’iwacu
Yaba yaramenye iby’irengero ry’abanjye?
Ariko ubanza noneho nanduranya cyane
Ubwo koko natuje ngashima ibyagezweho
Nkibuka ko agakiza gaturuka ku bitambo
Ko uwapfuye arusha ubutwari uwamwishe
Kandi ko kuramba kw’ikigwari bidakiza.
Erega iryo somo ry’ubuzima ryarancengeye
Ko urupfu n’ubugingo byombi tubana iteka
Ko uhunga urupfu burya yibuza n’ubugingo
Kuko ubugingo atari umutima utera gusa
Ahubwo ari ukubaho wizeye uguhoraho.
Ubugingo burya si ukurya no kuramuka
Ahubwo ni ukubana n’abeza n’ibyiza byose
Ni ugusangira ubuzima n’ibinyabuzima byose
Ni ukugira umunezero ndetse n’agahinda
Mbese ni ukuba aharyana ndetse n’ahakirigita.
Uwahisemo ubugingo ntabuzwa urukundo
Gukunda no gukundwa ni ko kubaho nyabyo
Ntabigira intego ahubwo abaho atyo nyine
Kabone n’iyo itegeko ryarwanya iryo jambo
Ahabuze urukundo burya urupfu ruraganza.
Ese uwagutuma kuri Ruberito wantumikira?
Uzamubwire ko burya kubaho ari ukubana
Aho umubano utari haba inabi no kwiheba
Maze abavandimwe bagapfa iby’abapfapfa
Ngo ngaha buri wese arahunga urw’inzara.
Uwari musaza wanjye yarakarabye rwose
Ati, muramenye ntacyo mpfana n’uwo urira
Nubwo aririra uw’i Nyaruguru ku nkomoko
Muramenye mutanyitiranya n’ab’i Kibeho
Oya rwose abajya gupfa mbagendera kure.
Aho imbabazi zanga nibura ningire impuhwe
Nzigirire abahakishwa n’ubwoba bw’urupfu
Muri bo hakabamo n’abavugishwa n’aya nzara
Kuramuka kuri bo ni umuhigo ndetse intego
Utaramutse bati ikigwari ngaha arizize.
Mwana wanjye ntuzabe nka Ruberito
Urupfu nirugusatira uzigire hirya ntugapfe
Ariko kandi kurutinya ntibizaguteshe ibaba
Ngo bigutera guhemuka no kwihakana ubupfura
No kuvuga iry’ubugwari ngo ukunde uramuke.
Umuvandimwe nakosa uzamugaruze ineza
Ariko kandi naba ari mu kaga uzamube hafi
Uzakunde bose n’iyo byaba byitwa ikizira
Kandi ntuzatererane inshuti igeze mu mage
Ahubwo uzabe imfura idahana izindi mfura.
Ruberito nawe wantanze kubona izuba
Uyu muvugo si igitutsi ahubwo ni urwibutso
Ndibuka umurage w’urukundo n’ubucuti
Ndashima ubuvandimwe no kubana neza
Ariko ndagaya igitandukanya abanywanye.
Ndashoje ariko kandi nanze gusezera
Oya rwose ndifuza amarembo yuguruye
Niwugurura uzantumeho nzaza mpamiriza
Maze duhoberane tuganire ay’abavandimwe
Urukundo ruganze kandi urwango rutsindwe.
Nitwa Umwagarwa
Leave a Message