Kanda video iri munsi aha, maze wumve Umwagarwa aririmba iyi ndirimbo yise “NZARIRIMBA INTSINZI NGEZE I GABIRO.”

Nta busobanuro bundi nifuza ko bwaherekeza iyi ndirimbo, usibye kuba narayandikiye rimwe n’umuvugo nise: NANZE KURIRIMBA INTSINZI. 

© 2020 A. Happy Umwagarwa
All Rights Reserved.

 

Nzaririmba Intsinzi i Gabiro

Mu isi habamo byinshi bitubuza amahwemo
Urwango, ivangura n’ihohoterwa
Ibitugira imfubyi bikatugira impunzi byo gacika iwacu
Ibitumugaza umubiri n’umutima, bikatwambura ubuzima.
Nzabirwanya kandi nzabitsinda, maze nigire i Gabiro.

Ningera i Gabiro nzaririmba Intsinzi
Nzabyinana n’abahungu nakumbuye ngahogora
Nzongera mbe gato kabo banteteshe
Ishyamba ry’i Gabiro turiteremo imarigarita.

Kwiheba ni indwara ishengura umutima
Agahinda, intimba n’interabwoba zose
Ibyo nabibwiye Nasson, ndamuganyira, maze mubaza Intsinzi
Ati, “Genda ubaririre kandi ubakunde ni ryo sano ryanyu. »
Ubwo natsinze urwango, nkatsinda ishavu, mundeke nigire i Gabiro

Nzaririmba Intsinzi nintunguka i Gabiro
Nzabwira abahungu ibyambabaje byose
Bazampoza amarira yose yanshotse amatama
Ishyamba ry’i Gabiro turiteremo imarigarita

Uwatwiciye Data yahemukiye u Rwanda
Uwadutwaye abahungu yaduteye ishavu
Kubabaza umwangavu, kuriza imfubyi bibe ikizira iwacu
Ndaririmba intsinzi kuko ahari umuvogo habaye inkovu
Ubwo nakize intimba, muhigame mundeke nigire i Gabiro

Ningera i Gabiro nzaririmba Intsinzi
Nzabyinana n’abahungu nakumbuye ngahogora
Nzongera mbe gato kabo banteteshe
Ishyamba ry’i Gabiro turiteremo imarigarita

Kubabaza umwangavu biragatsindwa
Kumwambura isoni ni ukumusogota
Nararize ndahora none ngiye i Gabiro

Nzaririmba Intsinzi nintunguka i Gabiro
Nzabwira abahungu ibyambabaje byose
Bazampoza amarira yose yanshotse amatama
Ishyamba ry’i Gabiro turiteremo imarigarita

Ningera i Gabiro nzaririmba Intsinzi
Nzabyinana n’abahungu nakumbuye ngahogora
Nzongera mbe gato kabo banteteshe
Ishyamba ry’i Gabiro turiteremo imarigarita
Ishyamba ry’i Gabiro turiteremo imarigarita
Nzahatera amaroza, nzajya I Gabiro,
Nzahatera indabyo, nzajya I Gabiro
Ishyamba ry’I Gabiro nzariteramo imarigarita.

Nitwa Umwagarwa

Leave a Message


    [anr_nocaptcha g-recaptcha-response]