Umva uyu muvugo mu majwi n’amashusho. Reba iyi video iri munsi aha. (The video has English translation)

© 2020 A. Happy Umwagarwa
All Rights Reserved.

Umuti W’Umutima – Umutoma

Umuti w’umutima burya ni urukundo
Ineza y’umukunzi iravura.

Burya hari ubwiza buhungwa n’abatabuzi
Hakaba indoro n’inseko bihungabanya ibifura
Bigasaba umuhungu uzi kureba mu ntege
Yatererayo ijisho ijabo rikamuhagurukana
Ati, “Ijambo ry’urukundo, ndyibitseho.”

Ati, “Ese ni nde ukurijije mwiza wa Mihigo ?
Uwo ni nde yo kabura ijambo i Rwanda?

Ubwo namurebye icyusa, ubumanzi n’ubukaka,
Nti, « Wasanga na we ambajije indangamuntu.”
Mpunga ariko nitega nibutse ko ampanze amaso
Nahindukira ngo nongere munageho akajisho,
Ishinya ye yirabura n’inyinya yayo bikandembuza.

Nti, « Ubu si ubumanzi ni ubureshyankumi.
Mbe Rwanda iyo undetse nanjye nkamwenyura.

Erega amarira aba atangiye kunshoka amatama
Nibutse Ngabo na Ntwali banyambitse ibara
Bakanyitiranya n’ababi kandi Data yaranyise mwiza
Nti, « Aya mateshwa y’indangamuntu arakazimira
Arakajyana n’akagera arakazimirira muri Nili.

Nti mbe bakobwa ko iby’imitima bigoye
Ishuri ry’ubuzima burya ntirirangira
Ngeze imuhira niruka nsanga Mama
Mugwa mu gituza ndahogora ariko ndahora
Sinamubwira ibyanjye cyangwa iby’abandi
Ngo ntabyutsa agahinda yatewe n’abahinda
Bamuhindaniye abahungu bagahogoza abakobwa.

Umuti w’umutima burya ni urukundo
Imbaraga zarwo nizo zankuye kure.

Ntibyatinze mba mfashe icyemezo kitari gitindi
Ahubwo nambara ubupfura nitera ishema
Ngenda nemye nsange uwankunze urutagereranywa
Maze twembi dukubitanye amaso, turamwenyura
Mugwa mu gituza, ndatuza akorakora imisatsi.

Ati, “Ngwino nkuteteshe nawe ungenze utyo.
Nkundira umbere Mama, kandi umbere umugore
Nanjye nzakubera so kandi nkubera umugabo
Maze indangamuntu tuzisimbuze indangarukundo

Kuko burya umuti w’umutima ni urukundo
Kandi ineza y’umukunzi burya iravura.

Nitwa Umwagarwa

Leave a Message


    [anr_nocaptcha g-recaptcha-response]