UWAMPAYE IZINA – Umutoma

 Reba iyi video ndetse nubishaka wisomere imikarago uko ikurikirana hasi aho. Nkwifurije umunsi mwiza w’Abakundana.

Mbifurije mwese umunsi mwiza w’abakundana. Uyu mutoma ni uwa Rwema rw’i Buganza twubakanye urwashibutse abo tubyiruye.

© 2021 A. Happy Umwagarwa
All Rights Reserved.

 

Uwampaye Izina

Nkunde Uwampaye Izina
Mvuge Rwema mu bahizi
Uwamaze isoni
Nanjye ngakunda akankirigita

Uw’ibanze mu masonga ntiyaje asogongera
Uw’ingenzi asobanukiwe n’izingiro ryarwo
Ndavuga urwaduhuje tugahuza urugwiro
Maze ngakunda nkamwiha wese neza
Nuko igihe cyo kunyurwa ngatera hejuru nti

Nkunde Uwampaye Izina
Mvuge Rwema mu bahizi
Uwamaze isoni
Nanjye ngakunda akankirigita

Uwo rutinywa bamurega agasuzuguro
Umuganza akabarusha gushishoza
Ab’ibisare bagasigara bamusiganuza
Bati, yabwiwe n’iki ibanga ry’umukundwa?
Ubwo nanjye ngashejana ishema ngira nti,

Nkunde Uwampaye Izina
Mvuge Rwema mu bahizi
Uwamaze isoni
Nanjye ngakunda akankirigita

Si icyusa gusa kandi akabarusha n’igikundiro
Ayererana atatswe n’inyinya ndangaburanga
Rwema iyo asetsa rwose mbura aho nifata
Nkamusanga ntidusambe ahubwo tugasamara
Abatera ubusurira bakazanyumva ngira nti,

Nkunde Uwampaye Izina
Mvuge Rwema mu bahizi
Uwamaze isoni
Nanjye ngakunda akankirigita

Uzamurindirire ku marembo abyutse iya rubika
Umugabo kandi nyawe azinduka kare cyane
Akaba umuhizi rwose iyo ahahira urwo yubatse
Njye n’abakobwa tugatona ndetse tukizihirwa
Umutware yataha nkamuramutsa umutoma nti

Nkunde Uwampaye Izina
Mvuge Rwema mu bahizi
Uwamaze isoni
Nanjye ngakunda akankirigita
Rwema rw’i Buganza ntiyari azwi i Bwanamukali
Nyiraneza abyumvise ati uramenya aho avuka
Nti mubyeyi imfura nyayo uyibwirwa n’ijambo
Izina yiswe na se rigasobanura imihigo y’iwabo
Nkimubona inganzo yabyaye inyikirizo maze nti,

Nkunde Uwampaye Izina
Mvuge Rwema mu bahizi
Uwamaze isoni
Nanjye ngakunda akankirigita

Nubwo ari intwari ntiyiswe ntwari nka babandi
Oya rwose mu zihutaza abari ntabarwamo
Ingenzi akaba ahubwo ingabo inkingira ikizira
Ngo hato abigize abanyembaraga batamputaza
Bakambuza gusiga uwansanze na njye nkagira nti,

Nkunde Uwampaye Izina
Mvuge Rwema mu bahizi
Uwamaze isoni
Nanjye ngakunda akankirigita

Ni intore kandi itabikotanira n’ababyiyitirira
Kuko ubutore yaburazwe n’abamutoje ubupfura
Benshi bakamutinyira kudashamadukira ubupfapfa
Igitwenge cye kikazigamirwa inkirigito y’ahiherereye
Igihe amaze kunyura nkanezerwa maze nti

Nkunde Uwampaye Izina
Mvuge Rwema mu bahizi
Uwamaze isoni
Nanjye ngakunda akankirigita

Nkundira nkunde uwampaye izina
Uwashyizeho umukono ati ni umukundwa koko
Ndavuga uwankunze amabara yanjye yose
Dore ko yanshimye indoro, imvugo ndetse n’ingiro
Maze akampa rugari nkibera uko nabaye nti

Nkunde Uwampaye Izina
Mvuge Rwema mu bahizi
Uwamaze isoni
Nanjye ngakunda akankirigita

Rwema rw’i Buganza kandi gisobanuro cy’urukundo
Uwo twasabanye ngakunda ngasama abo tubyiruye
Ngukundira kumbera umugabo unoza ay’urukundo
Ariko kandi n’abo twabyaye bakagira bati data
Maze aho ndi na njye nkakuririmba ngira nti,

Nkunde Uwampaye Izina
Mvuge Rwema mu bahizi
Uwamaze isoni
Nanjye ngakunda akankirigita

Nzagukunda kandi tubane cyane bidahera
Nzakubaha kandi nkurutishe ab’icyubahiro bose
Nzibera uwawe umpake na njye ngukundire
Maze n’abatarugira bazamenye impumuro yarwo
Ndavuga urukundo runtera kukuririmba nti,

Nkunde Uwampaye Izina
Mvuge Rwema mu bahizi
Uwamaze isoni
Nanjye ngakunda akankirigita

Nitwa Umwagarwa

Leave a Message


    [anr_nocaptcha g-recaptcha-response]